Raoul Nshungu
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko abasirikare b’u Rwanda babungabunga umutekano mu bindi bihugu bafite inshingano zo gutuma ibyabaye mu Rwanda hatagira ahandi bizaba.
Umuvugizi wa RDF yabigarutse ho ubwo RwandAir n’ibigo ahaye abakozi b’ibigo 8 bifite aho bihuriye n’ingendo zo mu kirere mu byibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko u Rwanda rufite abasirikare barenga ibihumbi 10 barinda ibindi bihugu nka Repubulika ya Centrafrique, Mozambique, Sudani y’Epfo n’ahandi.
Agira ati “Ibihumbi icumi ni Abanyarwanda. Akazi kabo ni ako kugira ngo ibyabaye aha bitazaba n’ahandi. Impamvu babikora ni uko twabonye ibyabaye aha, twiyemeza ko bidakwiye kongera kuba. Icyo cyemezo twaragifashe kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agihagazeho.”
Brig Gen Rwivanga yagarutse ku Ngengabitekerezo ya Jenoside avuga ko itahagaze ikigaragara hirya no hino, aho abantu birengagiza ubuhamya bwo mu Rwanda bakarenga bakavuga ko bitabaye ahubwo bakabyegeka ku Inkotanyi.
Yongeye ho kandi ko kandi iyo urebye ibibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo usanga hari abashaka ko ibyabaye mu Rwanda byongera.
Agira ati“Hari abashaka ko byongera kuba muri Congo. Ntimwabonye abantu baribwa? Hariya bafite urwango rwo kurya abantu. Urumva urwo rwango, aho umuntu arya inyama y’umuntu.”
U Rwanda rufite Abasirikare n’Abapolisi bacunga umutekano mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo na Mozambique.
