Gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, yatangijwe na Polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa bayo, ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 22019, yakomereje mu bashoferi batwara amakamyo hirya no hino mu gihugu. Abashoferi bagaragarijwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wo mu muhanda.
Nk’uko tubikesha Pilisi y’u Rwanda, mu mujyi wa Kigali, ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Gikondo ahazwi nko kuri Magerwa ndetse no mu murenge wa Masaka yombi yo mu karere ka Kicukiro. Abashoferi bibukijwe ingaruka ziterwa no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’Igihugu Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, wari mu murenge wa Gikondo (Magerwa), yabwiye abashoferi b’amakamyo barenga 50 biganjemo abanyamahanga ko ubu bukangurambaga buri wese asabwa kubugira ubwe kugira ngo agere iyo ajya amahoro.
Yagize ati “Twifuza ko twafatanya ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bukagera kuri benshi aho mukorera ingendo hose. Mukora urugendo rurerure iyo mutwaye ikamyo zanyu. Birumvikana nk’abantu murananirwa, niba unaniwe reba ahabugenewe uhagarare uruhuke aho kugira ngo utware usinzira bikuviremo kuba warenga umuhanda, ukaba wabura ubuzima bwawe.
CP Rumanzi yakebuye abibeshya ko gukoresha ibiyobyabwenge bitera ingufu zirwanya umunaniro ku rugendo, ababwira ko na byo biza ku isonga mu biteza impanuka mu muhanda kuko amakenga y’uwabikoresheje aba make igihe atwaye ikinyabiziga.
Ati “Hari abajya bibeshya bagakoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha babyizeyemo ingufu zibarinda kunanirwa. Abo baribeshya kuko nibo uzasanga bakoze impanuka bitewe nuko batagishoboye kwiyobora no kwigenzura ubwabo.”
Ku ruhande rw’abashoferi b’amakamyo bari mu murenge wa Masaka, babwiwe ko umushoferi mwiza arangwa n’ubushishozi, kuko aribwo bumufasha guhora azirikana akamaro ko kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Murenzi Sebakondo, umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yasabye aba bashoferi kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi, birinda icyateza impanuka.
Yagize ati “Ubu bukangurambaga bugamije kumvisha buri wese ukoresha umuhanda ko akwiye kugera iyo agiye amahoro. Niyo mpamvu dusaba ko buri wese acungira umutekano mugenzi we, amurinda icyamuteza impanuka cyose.”
ACP Sebakondo yasabye abatwara amakamyo kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo bamenye ubuziranenge bwabyo kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo bizere ko bafite umutekano uhagije igihe batwaye.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abashoramari mu makamyo mu Rwanda, Ndarubogoye Abdoul, yashimiye Polisi uburyo idahwema kubibutsa akamaro ko kuzirikana inshingano z’umushoferi mu muhanda kuko iyo byumvikanye neza, birinda igihombo gikomoka ku mpanuka.
Yagize ati “Impanuka ziteza igihombo gikomeye cyane kuko zitwara ubuzima bw’abantu cyangwa zikangiza ibintu birimo n’ibyo tuba dupakiye. Usibye kuba umushoferi ari uwambere mu bagenzura umutekano w’umuhanda, na nyir’ikamyo nawe agomba kumenya imyitwarire y’umushoferi we kandi agahora amwibutsa ingaruka zigaragara igihe yakoze impanuka.”
Ubu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” kandi bwakorewe no mu Ntara zose z’igihugu. Mu burengerazuba bwakorewe kuri MAGERWA ya Rusizi ndetse no ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu.
Mu ntara y’Amajyaruguru bwakorewe mu karere ka Gakenke no mu mujyi wa Musanze. Mu Ntara y’Amajyepfo bwakorewe mu karere ka Kamonyi muri gare ya Bishenyi. Naho mu Ntara y’Iburasirazuba ubu bukangurambaga bwakorewe mu karere ka Kirehe. Abashoferi b’amakamyo basabwe kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda, barushaho kuwukoresha neza, kugira ngo birinde impanuka kandi bazirinda n’abandi bakoresha umuhanda.
Panorama
