Theoneste Nkurunziza
Nzabonakura Samuel wasigajwe inyuma n’amateka arishimira ko yatsinze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nyuma y’ibibazo by’ingutu bijyanye n’imyumvire y’abo mu muryango we .
Uyu musore ufite imyaka 20 tumusanze mu mudugudu wa Bukamba, Akagari ka Ngondore, Umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi aho atuye we n’umuryango we urimo abandi bana batandatu.
Avuga ko yahuye n’ibibazo ubwo yasozaga amashuri abanza abaturanyi n’abavandimwe bakamubwira ko adakwiriye kujya mu mashuri yisumbuye ngo kubera ko iwabo nta bushobozi bafite kandi ko iwabo ntawigeze yiga.
Yagize ati “Ndangije amashuri abanza numvaga nakwigumira mu rugo n’abandi bakambwira ko ntawashigajwe inyuma n’amateka wiga bituma najye ncika intege. Natangiye kwiga amashuri yisumbuye mbifashijwemo na Croix Rouge y’u Rwanda, kwari ukumpata. Nagezeyo biranga kubera kutamenya uko abandi biga, ndasibira noneho majije gusibira, nahise menya uko abandi biga nkajya ngerageza kubaza abandusha; byarangiye nsinze ikizamini cya Leta.”
Ku bwe ngo kimwe mu byatumye atsinda ikizamini ku manota 29 ni ingufu yabishyizemo atitaye ku bamuca intege agakurikira mu ishuri, ibyo atumvise akabaza umwarimu. Ati “Ibanga nta rindi, ni uko nahinduye imyumvire, ntangira kumenyera ubwoba burashira najye nkumva ko ndi nk’abandi banyeshuri twiganaga; ibyo ntumvise nkabaza mwarimu. Ni cyo cyanshoboje gutsinda kandi niteguye kwiga ishuri ry’imyuga, ku buryo nzabasha kwikorera nkayakirigita nkiri hasi. Inama nagira bagenzi banjye ni uko bakwiga babishyizeho umwete.”
Iyamuremye François ni umubyeyi wa Nzabonakura Samuel. Mu byishimo byinshi aganira n’umunyamakuru wa Panorama yavuze ko yishimiye ko umwana we yatsinze.
Ati “Narishimye ni uko nabuze amikoro yo kugira icyo muhemba. Mushiki we yanze kwiga ageze mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye. Murabizi imibereho yacu nta kintu tugira mwadukorera ubuvugizi nkabona ibikoresho Croix -Rouge itazatanga.”
Uyu mubyeyi anavuga ko agira inama abandi baturanye na we basigajwe inyuma n’amateka bakwiye kwita ku bana babo bakabashishikariza kwiga.
Umukozi wa Croix Rouge mu mushinga wo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Gicumbi, Ndibwohe Damas, avuga ko byabateye ishema kubona umwana bishyurira atsinda neza.
Ati “Croix-Rouge y’u Rwanda yagize uruhare runini kugira ngo abana baturuka mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bashobore guhindura imibereho n’imyumvire. Nkanjye umukozi wa Croix –Rouge, Samuel yaranshimishije atsinda neza ku manota 29 kuko hari n’abana barya umugati n’icyayi mu gitondo ntibajya bayagira. Mbere abana ntibajyaga ku ishuri bitwaza inzara, Croix-Rouge rero icyo yakoze ni ukubagaburira ku mashuri.”
Irigenera Prudence ushinzwe umutungo ku ishuri ryisumbuye rya Kibari mu murenge wa Byumba, avuga ko koko abana bakomoka mu miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka batitabiraga kwiga, ariko ngo kuva Croix-Rouge ibashyiriyeho gahunda yo kubagaburira ku ishuri ubu nta kibazo agira.
Ati “Isaha zo gusohoka ziragera tugahita tubagumana tugahita tubajyana aho baririra cyane ko bo baba bashaka kugira ngo baze barye bahite bigendera. Iyo bavuye muri refegitwari duhita tubashorera bagasubira mu ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Juvenal Mudaheranwa avuga ko kuri ubu abasigajwe inyuma n’amateka bamaze guhindura imyumvire ku bijyanye no kwiga.
Agira ati “Igipimo cy’ubwitabire bw’abana babo ku mashuri kiri hejuru isuku mu ngo zabo barimo kubakirwa amazu akomeye ku buryo burambye. Ubona hari intambwe yatewe tuzashyiraho imbaraga.”
Abana bafashwa na Croix-Rouge y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi mu mashuri bagera kuri 250 harimo 205 baturuka mu miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka.

Juvenal Mudaheranwa Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi aganira n’abanyamakuru (ifoto/Theoneste N.)













































































































































































