Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Gisagara: Guhinga insina za kijyambere byabafashije guhindura imibereho

Buri mwaka mu karere kamGisagara bihaye umuhiro wo gutera hegitari magana atanu z'urutoki rwa kijyambere (Photo/Panorama)

Abahinzi b’urutoki rwa kijyambere bo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora mu kagari ka Gisagara, birahira urutoki kuko rwabafashije guhindura imibereho no kwiteza imbere.

Abahisemo guhinga insina za kijyambere bavuga ko hari byinshi bamaze kugeraho bitewe n’uko ibitoki beza bitabura isoko. Abandi na bo bashoboye kurihira abana babo amashuri, abayarangije biteguye gutanga umusaruro mu muryango nyarwanda.

Rwabukwisi Vianney ni umusaza w’imyaka 59. Atuye mu murenge wa Ndora, arubatse, afite abana barindwi. Ni umuhinzi w’urutoki rwa kijyambere. Umurima we ungana na hegitari eshatu.

Ataratera urutoki rwa kijyambere ngo yari umuturage usanzwe utagize icyo yimariye gikomeye. Ati: “Mbere nari umuhinzi w’urutoki rusanzwe. Nengaga inzoga ariko nakuragamo amafaranga make cyane, ku buryo no kwigisha abana bitari binyoroheye.”

Nubwo yabonaga amafaranga make, ni umusaza ufite icyerekezo, byatumye akarere kamuha hegitari eshatu azihingamo urutoki rwa kijyambere.

Agira ati: “Ubuyobozi bwacu bwadushishikarije guhinda insina za kijyambere. Narabyumvise ariko ubutaka bwari buto. Akarere kampaye hegitari eshatu nteramo insina 3600, kuko hari habonetse uruganda ruzajya rutugrira ibitoki.”

Rwabukwisi akomeza atangaza ko ku ikubitiro yasaruye ibitoki abonamo amafaranga ibihumbi mirongo itatu, ubundi atarigeze ayabona. Ubu avuga ko iyo ibitoki byeze neza, nibura abona toni eshanu, zingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu na mirongo itanu.

Avuga ko urutoki rwaufashije kugera kuri byinshi birimo kurihira abana be amashuri, yaguze isambu y’amafaranga ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu, ikibanza cy’ibihumbi Magana ane na mirongo inani ateganya kubakamo inzu y’ubucuruzi, anagura ishyamba ry’agaciro k’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu.

Agira ati: “Uruganda rwanyigishije gukora. Ubu natangiye gukorana na banki, kuko amafaranga banyishyura anyura kuri konti yanjye. Sinjya mfata amafaranga mu ntoki.”

Irambona Dieudonné, arangije kwiga kaminuza mu mashanyarazi. Avuga ko guhinga urutoki rwa kijyambere kw’ababyeyi be byatumye yiga nta ngorane afite zo kubona ibikoresho, kuko ishami yakurikiye risaba byinshi.

Agira ati: “Tutarahinga urutoki rwa kijyambere, kubona ibikoresho by’ishuri ntibyari binyoroheye, ariko uru twateye rwatangiye kwera ibibazo byinshi birahunga.”

Kubwimana Alphonse, umukozi ushinzwe umusaruro mu ruganda rw’akarere ka Gisagara rwega urwagwa (GABI LTD: Gisagara Agrobusiness Industry Ltd), ubwo urwo ruganda rwasurwaga n’Ikinyamakuru Panorama, yatubwiye ko umuturage uzanye ibitoki ku ruganda ahabwa amafaraga ijana na cumi (110Frw) ku kilo, na ho uwo basanze mu rugo agahabwa mirongo icyenda (90Frw).

Avuga kandi ko uruganda rukenera toni 250 ku nshuro imwe ariko kubera ko ibitoki byo mu karere ka gisagara byonyine bidahagije, bajya gushaka ibindi mu turere twa Gatsibo, Kamonyi, Muhanga na Nyamasheke.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’umusaruro udahagije w’ibitoki, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, agira ati: “Buri mwaka duhinga hegitari magana atanu z’urutoki, kugira ngo tubone uko dukemura ikibazo cy’ibitoki byo mu nganda. Dukangurira n’abaturage gufata neza izo bafite no gutera insina za kijyambere.”

Ubukungu bw’Akarere ka Gisagara bushingiye ku buhinzi, akaba ari muri urwo rwego abaturage bakangurirwa kuva ku buhinzi bw’urutoki rwa gakondo bakitabira urwa kijyambere, kugira ngo bashobore guhaza inganda bafite zitunganya ibikomoka ku bitoki, kandi na bo bashobore kwiteza imbere.

Rwanyange Rene Anthere

Uruganda rwakira toni magana abiri na mirongo itanu z’ibitoki bivamo inzoga (Photo/Panorama)

Buri mwaka mu karere kamGisagara bihaye umuhiro wo gutera hegitari magana atanu z’urutoki rwa kijyambere (Photo/Panorama)

Rwabukwisi Vianney avuga ko yatejwe imbere no guhinga urutoki rwa kijyambere kandi uruganda rukaba rubegereye (Photo/Panorama)

Buri mwaka mu karere kamGisagara bihaye umuhiro wo gutera hegitari magana atanu z’urutoki rwa kijyambere (Photo/Panorama)

Kubwimana Alphonse, umukozi ushinzwe umusaruro mu ruganda rw’akarere ka Gisagara rwega urwagwa (GABI LTD: Gisagara Agrobusiness Industry Ltd) (Photo/Panorama)

Inzoga zimaze gutunganywa (Photo/Panorama)

Ibigega bitara inzoga mu ruganda (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities