Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Guhabwa akato bisubiza bamwe mu gukoresha ibiyobyabwenge

Ubwo Ikigo cy’igihugu  gishinzwe ubuzima, (RBC), cyasozaga icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Karere ka Huye, bamwe mu   bagizwe imbata na byo,  bakaba bari kuvurirwa mu Kigo cya Huye Isange Rehabilitation Center, bavuga ko  bibagiraho ingaruka ku buzima; bababazwa n’uko n’iyo bavuwe bagakira hari abatuma bongera  kubikoresha, kubera akato bahabwa na sosiyete  ndetse n’imiryango.

Ikigo Huye Isange Rehabilitation Center, cyatangiye mu mwaka wa 2016 ku bufatanye n’inzego zitandukanye z’igihugu, harimo Minisiteri y’ubuzima, iy’umutekano, iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’ubutabera, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’izindi nzego zitandukanye.

Ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ibiyobyabwenge birica, tubyirinde kandi tubyamagane!”  muri ubu bukangurambaga ababyeyi basabwe kuba inshuti z’abana.

Umwe mu bakoresheje ibiyobyabwenge bitandukanye atangaza ko uwabikoresheje usanga nta gaciro agira muri sosiyete, n’ubwo yaba yaravuwe agakira ari na cyo gituma bamwe babisubiramo kubera akato.

Yagize ati “Natangiye gukoresha ibiyobyabyenge ndi muto ariko ababyeyi banjye batabizi; naje kwiga ndarangiza jya kuba umuganga, nza guhindura ibyo nakoreshaga ntangira gukoresha imiti yo kwa muganga.

Aho ababyeyi babimenyeye byateye amakimbirane banyohereza kwiga hanze nk’abanjugunya. Ngezeyo baramfunze baza no kunyirukana muri icyo gihugu, ngarutse niba papa miriyoni ijana na mirongo itanu, nyamara ntacyo nguzemo; uretse ibiyobyabwenge gusa; banca mu muryango, mama arakubitwa buri munsi. Baje kunzana aha ndavurwa ndakira, ari nsubiye mu rugo bakomeza kumfata nk’uko narindi kera, bintera kwiheba ndongera ndabinywa niko kugaruka…”

Akomeza asaba ko abantu badakwiye kubaha akato ahubwo bajya babafasha mu kugera ku cyemezo baba bafashe ndetse n’imiryango ikabagarurira icyizere.

Uwimana Beata, ni umubyeyi w’abana babiri, atuye mu Karere ka Nyanza. Ni umwe mu bavuwe na Huye Isange Rehabitation Centre. Yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cy’inzoga, avuga ko yari imbata y’inzoga nta gaciro muri sosiyete yari afite ariko ubu ashimira ko yongeye kugirirwa icyizere ndetse akagarura ubuzima nyuma yo kuvurwa.

Yagize ati “Mbere jya kuzanwa mu kigo  sinemeraga ko mfite ikibazo ndetse niyumvishaga ko bampohoteye  ariko  nari meze nabi cyane, ndi umusinzi, ngahera mu gitondo nywa inzoga nkageza nimugoroba; bigatuma mporana intonganya mu muryango ndetse no mu bandi.

Nageze hano muri Isange mfite ibiro 35 ariko ubu mfite 50 birenga; kuza muri iki kigo byaramfashije. Ubu ndihanze nafashe umwanzuro wo kuzireka. Ubu nkora inshingano z’umubyeyi w’abana mu rugo, abantu barandeba bakanyoberwa, nkaba ngira inama abagikoresha ibiyobyabwenge kubyirinda, birica, bareke n’ibigare bishobora kubibajyanamo…”

Umuyobozi wa Huye Isange Rehabitation centre, Dr Rwagatare Patrick, yasabye imiryango kudaha akato abahuye no kubatwa n’ibiyobyabwenge, ahubwo bakerekezwa mu bigo by’ubuzima bikabavura, cyane ko iki kigo kiri mu bigo by’ubuzima bizobereye mu kuvura ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize Ati “byaragaragaye ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari ikibazo cy’ubuzima rusange mu gihugu kandi ko gikeneye ahantu abantu bafashwa mu kuvurwa no mu gusubizwa mu buzima busanzwe.

Icy’ingenzi umuntu akorerwa akinjira aha, ni uko tumusuzuma mu buryo bwimbitse, kugira ngo turebe igihe yatangiye akoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi, tukareba muri ibyo  byose ni ikihe kimubangamiye. Niba ari umuntu ugeze mu buryo bwo kubihagarika burundu cyangwa yabasha kubigenzura.”

Yakomeje ati “Ikindi gikomeye mu gukurikirana aba bantu, dukorana bya hafi n’imiryango yabo, tukanayisobanurira. Kuko akenshi umuryango wagize ikibazo nk’iki hari igihe batekereza ko ibyamubayeho ari ibyo yigiracyangwa bakumva ko iyo ageze hano agiye kunyura mu cyuhagiro, tunababwira ko gusubirwa bishoboka, ahubwo biri muri urwo rugendo.”

Ababaswe n’ibiyobyabwenge ni abo kwitabwaho

Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri RBC, Ndacyayisenga Dynamo, yavuze ko abenshi bari kubatwa n’ibiyobwenge ari abakiri bato nubwo n’abakuru nabo bahari. Asaba imiryango kujya iba hafi y’abana babo  kandi yasabye ko ifite abantu babaswe n’ibiyobyabwenge, bajyanwa mu bigo, bakuvurwa bagasubira mu buzima busanzwe, bakongera bagakora akazi kabo ka buri munsi bagatanga umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yasabye ababyeyi kuba ababyeyi b’urugero, bakumva ko umwana ari uwabo mbere y’uko aba uwa sosiyete, uw’ igihugu, bakareka kwikunda ngo bari muri bizinesi, mu kazi kenshi kuko hari bwo usanga batamenya uko umwana yaramutse, batazi inshuti ze hanyuma bakanita kubaha uburere bwiza, babereka ububi bw’ibiyobyabwenge.

Iki kigo cya Huye Isange Rehabitation Centre, kimaze gutanga ubuvuzi ku babaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga, n’ibindi basaga 4000 bo mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika kuri ubu harimo 56, abagore 9 abagabo 47. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima yo mwaka wa 2019, igaragaza ko Abanyarwanda 5 bafite ikibazo cyo mu mutwe harimo no kubatwa n’ibiyobyabwenge, ari bo bagana serivisi z’ubuvuzi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.