Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko zigomba kongera imbaraga mu gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore, agamije kububakira icyizere no kubaha uburinganire busesuye.
Ibi yabivugiye mu Nteko Rusange ya 152 y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) iri kubera i Istanbul muri Türkiye, aho yatanze ijambo ryibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubiba icyizere, kwimakaza amahoro no guharanira ubutabera ku bisekuru bizaza.”
Mu ijambo rye, Nyirahabimana yibukije amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize igihugu kiri mu bihe bikomeye, cyugarijwe no kubura icyizere cy’ejo hazaza.
Ati: “Igihugu cyari kigeze ahakomeye, hafi gusenyuka burundu, ku buryo icyizere cy’ejo hazaza ku rubyiruko cyari kimaze kuzima. Ariko kubera ubuyobozi bufite icyerekezo n’intego nziza, twatangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, amahoro n’ubutabera.”
Yasobanuye ko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka rushingiye ku buyobozi bufite intego ihamye, rushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ari na byo byabaye umusingi w’amahoro n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.
Yanagaragaje ko hashyizweho inzego zikomeye za Leta zikorana ubunyangamugayo kandi zibazwa inshingano, hamwe n’imiyoborere idaheza ishyira imbere abaturage.
Ati: ” Twashyizeho inzego za Leta zikomeye, zikorana ubunyangamugayo kandi zibazwa ibyo zikora, tunubaka imiyoborere idaheza. Twasubijeho iyubahirizwa ry’amategeko, tunateza imbere imikorere ya demokarasi ishingiye ku ruhare rw’abaturage.”
Mu nama y’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore, Nyirahabimana yagaragaje uruhare rudasanzwe abagore bagize mu kuzahura igihugu nyuma ya Jenoside, ashimangira ko gukomeza kubaha amahirwe n’uburenganzira ari ingenzi mu iterambere rirambye.
Yasoje asaba inteko zishinga amategeko ku Isi gushyira imbaraga mu gushyiraho amategeko arengera abagore, abaha amahirwe angana n’ay’abandi bose, bityo bagira uruhare rusesuye mu kubaka sosiyete ishingiye ku butabera n’amahoro.
U Rwanda rukomeje kwitabira ibikorwa by’iyi nama ya IPU iri kubera i Istanbul, aho intumwa zarwo zikomeje kungurana ibitekerezo n’ibindi bihugu ku bibazo by’ingenzi bireba isi muri iki gihe.

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire – Nyirahabimana Soline















































































































































































