Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwabaye rugabanyije ibiciro byo gusura ingagi kuzageza muri Kamena, 2026.
Bikubiye mu itangazo RDB yashyize kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa 05, Mutarama, 2026.
Abanyarwanda n’abaturage b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bazishyura $200 mu gihe bari basanzwe bishyura $500, berekane gusa indangamuntu, pasiporo cyangwa icyemezo cy’amavuko.
Abanyafurika n’abandi bazishyura amadolari $500, avuye ku $1,500 bari basanzwe bishyura, bongereho no kwerekana pasiporo, indangamuntu, ikarita y’umudiplomate cyangwa viza imara nibura amezi ane.
RDB ivuga ko iri gabanywa rigamije gukangurira Abanyarwanda n’abo mu karere gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Gusa, ivuga ko ibi biciro bizakoreshwa kugeza ku wa 31 Ukuboza 2026, ariko yongeraho ko “ibi biciro bitazakoreshwa kuva muri Kamena kugeza Ukwakira 2026.”
Bisobanuye ko kuva muri Kamena kugeza Ukwakira 2026 hazakoreshwa ibiciro bisanzwe, aho gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizaba ari amadolari 1,500 ya Amerika ku banyamahanga naho ku Banyarwanda asubire ku $500.
Iyi pariki ni cyo cyanya rukumbi ku isi kikibarizwamo ingagi zo mu Birunga zisurwa na benshi baturutse mu mfuruka enye z’isi.
Izamuka ry’ibiciro byo gusura ingagi mu Rwanda ryatangiye kuva ku Madolari ya Amerika 750 hagati ya 2017 na 2019, kikagera ku madolari 1500 ya Amerika.
Kuva mu 2020 kugeza ubu, igiciro cyo gusura ingagi hatariho ubwasisi nticyigeze gihinduka mu Rwanda.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ahabarizwa ingagi zo mu misozi, ni imwe mu pariki nke ku isi zibamo izi nyamaswa zikurura abakerarugendo, igahana imbibi na DRC na Uganda.

Itangazo rya RDB












































































































































































