Rene Anthere
Inama y’iminsi ibiri ihuje inama z’ibihugu z’abantu bafite ubumuga mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, irarebera hamwe aho ibihugu bigize uyu muryango bigeze bishyira mu bikorwa ibyemerenijweho mu gufasha abafite ubumuga mu kujyana n’iterambere n’imibereho myiza.
Iyi nama iteraniye i Kigali ku wa 8-9 Gashyantare 2018 yitabiriwe n’abagize inama z’ibihugu z’abafite ubumuga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’imiryango n’ibigo binyuranye bifite aho bihuriye na gahunda z’abantu bafite ubumuga.
Hon. Rusiha Gastone uhagarariye abantu bafite ubumuga mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko inama ya mbere yari iyo gushyiraho inama z’ibihugu z’abafite ubumuga, iya kabiri iba kurebera hamwe uko hashyirwa gahunda y’abafite ubumuga muri gahunda ibihugu bigize umuryango biterwamo inkunga n’igihugu cy’u Buyapani.
“Buri gihugu cyasabwe gusinya ayo masezerano ariko bamwe barayasinye abandi ntibarayasinya nyamara agomba kudufasha guhuza imikorane hagati z’inzego z’abafite ubumuga muri Afurika n’izo mu Buyapani.”
Avuga ko icyo u Rwanda rurusha ibindi bihugu bigize EAC ariko uko gahunda z’abafite ubumuga zashyizwe muri gahunda zose za Leta no mu nzego zose z’igihugu ariko kandi buri gihugu gifite ibyo cyigira ku kindi.
Niyomugabo Romalis, Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga –NCPD, avuga ko ibyifuzo byatanzwe mu nama ya kabiri aho bari bemeranyijwe gushyiraho amasezerano ya Kigali ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (Kigali Declaration on the Convention of Persons with disabilities), aho bemeranije ko buri nama y’igihugu y’abafite ubumuga izageza ibyo byifuzo ku bakuru b’ibihugu bikazaganirwaho mu nama yagombaga kubahuza n’u Buyapani.
Agira ati “Mu Rwanda tukimara gusinya ayo masezerano, twahise tuyageza mu nzego bireba, kandi duhamya ko ibyari biyakubiyemo birebana n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga muri aka karere no hakurya yako byaganiriweho.”
Akomeza agira ati “Ibindi twaganiraga ni ibigendanye ni uko uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwubahirizwa iwacu n’uko bwubahirizwa mu bindi bihugu. Byari mu rwego rwo gusanisha amahirwe ahabwa abantu bafite ubumuga. Twe twari mu bihe bikomeye cyane byo kureba amahirwe umuntu ufite ubumuga yahabwa kugira ngo ashobore kwiteza imbere?”
Avuga ko kurebera aho abandi bageze byatumye hategurwa igitabo gikubiyemo amahirwe y’aho umuntu ufite ubumuga yahera kugira ngo ashobore kwiteza imbere. Harebwe kandi ibyo abantui bafite ubumuga bakenera kugira ngo bafanirweho imisoro ya Gasutamo.
Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, avuga ko mu Rwanda habaruwe abafite ubumuga bagera ku bihumbi 446 mu ibarura ryakozwe mu 2012, hakozwe kandi ibarura ry’umwihariko bijyanye n’uburemere bw’umuga bafite bashyirwa mu byiciro bitanu.
“Kugira ngo dushobore gukemura ibibazo by’abafite ubumuga tugomba kwigira ku bindi bihugu. Turahura tukaganira buri wese akadusangiza ubunararibonye n’ibibazo by’iwabo tukabonera gukemura ibibazo biri mu bihugu byacu. U Rwanda rurihuta mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga ugereranyije n’igihe izacu zagiriyeho, kuko ibindi bihugu byadutanze kuzubaka uretse u Burundi.”
“Tugamije ko umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ibyo ukora byose winjizamo gahunda z’abafite ubumuga. Twamaze kumvisha umuryango ko hagomba gushyirwaho politiki y’abafite ubumuga mu karere. Yamaze gutorwa, hasigaye gusa ko yemezwa n’abakuru b’ibihugu. Harigwa uburyo twakoresha kugira ngo izemezwe kuko izadufasha kugendera rimwe nk’abafite ubumuga.”
Habyarimana Alexis uhagarariye abantu bafite ubumuga mu Burundi, avuga ko mu gihugu cye abafite ubumuga bafite ibibazo bitari bike, bisabwa gukemurwa kugira ngo igihugu cy’u Burundi na cyo kijyane n’ibindi bihugu mu gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’abantu bafite ubumuga.
Agira ati “Ugereranyije n’aho igihugu cyanjye kigeze, u Rwanda rugeze kure mu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga. Abantu bafite ubumuga mu Burundi baracyafite ingorane zirimo ubukene bukabije, kutiga neza, abashoboye kurangiza amashuri n’ubwo ari bake ntiboroherezwa kubona akazi, no kuba nta mategeko arengera abantu bafite ubumuga n’ahari adashyirwa mu ngiro (mu bikorwa) neza.”
Guzu Beatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga muri Uganda, avuga ko guhura bituma basangira ubunararibonye mu gushyiraho ingamba zo kurengera abantu bafite ubumuga kuko ahenshi usanga ari ikibazo gikomeye kubyubahiriza.
Agira ati “Ku ruhande rumwe hari amategeko na gahunda za guverinoma ariko igikomeye ni ukubishyira mu bikorwa. Dufite zimwe muri gahunda zifasha abantu bafite ubumuga ariko haracyagaragaramo icyuho. Abantu benshi ntibazi politiki na gahunda zigenerwa abantu bafite ubumuga. Ibi kandi biri ku mpande zombi, haba ku bagena gahunda ndetse n’abazishyira mu bikorwa n’abantu bafite ubumuga ubwabo.
Ikindi ni uko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo gufasha abantu bafite ubumuga ikiri nkeya. Turacyabura n’abakozi bahagajie bo gushyira gahunda ziriho mu bikorwa cyane cyane nko mu burezi, mu buvuzi, mu butabera n’ahandi. Nta n’imibare ihagije ihari yo gufasha abagena gahunda kugira ngo bayigendereho bategura igenamigambi ku bikorwa by’abafite ubumuga.”

Ibumoso-Iburyo: Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD na Niyomugabo Romalis Perezida wa NCPD (Ifoto/Panorama)

Hon Rusiha Gastone, Uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yitabiriye inama (Ifoto/Panorama)

Guzu Beatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga muri Uganda (Ifoto/Panorama)

Habyarimana Alexis uhagarariye abantu bafite ubumuga mu Burundi (Ifoto/Panorama)
