Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gusuzuma abanyarwanda bose umwijima wo mu bwoko bwa C (Hepatite C), ndetse n’usanzwemo iyi ndwara akavurwa ku buntu. Ni umushinga w’imyaka ibiri watangirijwe mu karere ka Gatsibo tariki 29 Gashyantare 2020, na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru nonaha.com, Minisitiri Shyaka atangiza iyi gahunda yavuze ko kugeza ubu amavuriro yose yo mu Rwanda n’ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu kwisuzumisha umwijima wo mu bwoko bwa C byabaye Ubuntu, ariko kandi n’uzasangwamo iyo ndwara azajya avurirwa ubuntu”.
Akomeza avuga ko mu Rwanda 80 ku ijana by’abanyarwanda batarisuzumisha kandi ari ubuntu. Agira ati “ndagira ngo nsabe rwose ari mwe muri aha ba Gatsibo, ari no mu tundi turere twose tw’igihugu cyacu, guhera ejo mu gitondo. Ubundi mu mitangire ya serivisi tuba tugira ngo tutabona abantu batoye imirongo, ariko ngirango imirongo y’abantu bajya kwisuzumisha umwijima turaza kuyishimira kandi aho tuzayibona turabizeza ko tuzongera imbaraga, tukongera n’ubufasha, kugira ngo iyo mirongo itaba myinshi ariko turasaba abaturage bose bave mu ngo, baze rwose ku bigo nderabuzima twisuzumishe twese.”
Iyo uganiriye n’abaturage, usanga abenshi muri bo ntacyo bazi kuri iyi ndwara, Byimbabazi Jean Paul avuga ko iyi ndwara ntacyo ayiziho ndetse ataranabona uyirwaye, ibi kandi abihurijeho na Nyirabagenzi Esperance bose batuye mu karere ka Gatsibo.
Mukandanga Sakina ni umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo, uretse kuba azi amoko y’umwijima (B na C), usanga nta makuru ahagije nawe ayifiteho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko 4 ku ijana by’abanyarwanda bashobora kuba baranduye iyi ndwara. Avuga ko iyo itavuwe kare ari indwara ishobora gutera Kanseri ndetse n’urushwima kandi ko ibimenyetso byayo bitinda kugaragara. Umuntu wayanduye yayimarana imyaka 15 kugera kuri 20 nta kimenyetso arabona. Ibi bituma hari abatayiha agaciro cyangwa ntibumve uburemere bwayo.
Mu izina ry’imiryango itari iya Leta yafatanyije na Leta y’u Rwanda muri iki gikorwa, Uwimpuhwe Sidonie, Umuyobozi wa Clinton Health Access Initiative (CHAI), avuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa kandi ashima ko Leta yashyize imbere kwishakamo ibisubizo kurusha gutegereza ak’i muhana.
Uyu muyobozi avuga ko Imiryango itegamiye kuri Leta, iba mu ihuriro ry’imiryango igera hafi 100 kandi yose idakora mu rwego rw’ubuzima. Hari ikora mu zindi nzego zitandukanye z’iterambere ry’igihugu, iyo rero niyo yagiye igira icyo ikora.
Ati “Twaravuze tuti reka natwe twishakemo ubushobozi, duhera mu bakozi batandukanye dukorana, natwe twishakamo ubushobozi ngo dufatanye na Leta mu gikorwa cyiza cy’indashyikirwa. Muri iyo miryango, igera kuri makumyabiri imaze kugeza mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima uruhare rw’ibanze nk’ubufasha bwo kwihutisha gahunda yo kurandura Hepatite C.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri rusange ku rwego rw’igihugu cyose, biteganyijwe ko abagera ku bihumbi ijana na cumi ari bo bazafata iyo miti, ariko kuyifata bisaba ko abantu baba bipimishije ari nayo mpamvu isaba uruhare rwa buri muntu wese.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































