Akarere ka Gatsibo kamaze kuzuza Hoteli “Akagera Resort and Country Club” ije kuba igisubizo ku macumbi y’abagana ako karere, ubundi bagombaga kurara i Nyagatare cyangwa se i Rwamagana.
Iyi hoteli yuzuye imaze igihe kitari gito itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni magana acyenda. Guhera ku wa 1 Gashyantare 2017 yatangiye kwakira abayigana.
Si akarere kayikoreramo ahubwo yahawe umushoramari ubu watangiye imirimo y’ubucuruzi. Iyo ugeze kuri iyi hoteli uba witegereza imirambi yose y’Umutara ndetse n’imisozi yo mu majyaruguru irimo n’ikirunga cya Muhabura.

Amacumbi ni mu rugo (Photo/Courtesy)

Uburiri ni ntamakemwa (Photo/Courtesy)

Abamenyereye umukino wo koga ndetse n’abashaka kubyiga nta kibazo bazagira (Photo/Courtesy)

Abamenyereye umukino wo koga ndetse n’abashaka kubyiga nta kibazo bazagira (Photo/Courtesy)

Iyo uri kuri Hoteli uba witegeye imirambi y’Umutara n’Imisozi yo mu Majyaruguru y’u Rwanda (Photo/Courtesy)

Pingback: Hoteli y’Akarere ka Gatsibo yakinguye imiryango | Rwanda Updates