Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye/Ngoma: Abaturage barishimira umuhanda wa Kaburimbo n’amashuri agezweho

Ibyumba by'amashuri byuzuye muri GS Matyazo mu karere ka Huye byitezweho koroherera abana ingendo no kugabanya ubucucike mu mashuri (Ifoto/R.Eroge)

Abaturage bo mu murenge wa Ngoma akagari ka Butare na Matyazo bishimira ko kwizihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo kwibohora bisanze bageze ku iterambere rishimishije.

Ubwo hagahagwa ibikorwaremezo ku wa 4 Nyakanga 2021, birimo umuhanda wa Kaburimbo Rwabayanga-Ngoma, n’ibyumba by’amashuri umunani bigeretse mu Rwunge rw’Amashuri rwa Matyazo, bamwe mu baturage bo murenge wa Ngoma, Akagari ka Butare n’aka Matyazo bishimiye iterambere umunsi wo kwibohora usanze bageze ku iterambere rishimije kandi rizana inyungu kuri buri wese.

Bugingo Vedaste, Umuyobozi wa Koperative y’abamotari mu karere ka Huye yavuze ko we na bajyenzi be bishimiye uyu muhanda kandi ugiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi n’abagenzi muri rusange.

Yagize ati: “Uyu muhanda ni ingirakamaro cyane mu kazi kacu nk’abamotari ndetse n’abagenzi muri risanjye kuko ufite amatara kandi ni kaburimbo. Turuhutse ubunyereri ndetse n’ubwoba bw’abajyizi ba nabi kuko haba habona neza. Nitwongera gukora nijoro bizadufasha kandi n’igiciro cyaragabanutse.”

Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero hafi eshatu (2.75km), ukaba wuzuye utwaye miliyari ebyiri na miliyoni maganane z’amafaranga y’u Rwanda.

Abatwara abagenzi kuri Moto mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye bishimira ko babonye umuhanda mwiza kandi uriho amatara, bikazagabanya igiciro cy’ingendo n’urugomo rwahakorerwaga rukaba rwaracitse (Ifoto/R.Eroge)

Si uyu muhanda wishimiwe ku munsi wo kwibohora gusa mu murenge wa Ngoma, hanatashywe inyubako igeretse rimwe y’ibyumba umunani kuri G.S Matyazo yahoze ari EP Matyazo. Ikigo Leta igitanyije na ADPR Paruwasi ya Matyazo.

Perezida w’Imana y’ababyeyi kuri G.S Matyazo Bwana Rwagasana Stanislas, yavuze ko iri shuri rije ari ingirakamaro ku bana n’ababyeyi bo muri aka gace, kuko byasabaga abana kujya kwiga kure amashuri yisumbuye, ubu bakazajya biga hafi.

Umuyobozi wa G.S Matyazo Madame Mukagashugi Marie Chantal mu kiganiro na Panorama yavuze ko aya mashuri agiye kubafasha kugabanya ubucucike mu mashuri, abana bakajya biga bisanzuye kandi nk’uko abana bari basanzwe biga bagatsinda bagifite amashuri abanza gusa n’ubu nibanagira ayisumbuye nabwo bazajya batsinda neza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma buvuga ko abaturage 100 bakoze kuri iri shuri bahembwe amafaranga asaga miliyoni 22,700 (22,760,095Frw) na ho inyubako ubwayo ikaba yuzuye itwaye 124,000,000Frw.

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Bwana Kagabo Joseph, yavuze ko ari iby’agaciro kuba abanyarwanda bafite ubuyobozi bubakunda nabo bakwiye gufata neza ibikorwa remezo begerezwa, abanyeshuri nabo bagashyiramo imbaraga bakiga neza kandi bagatsinda.

Yabasabye kandi gukomeza gufatanya gushyira mu bikorwa neza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Rukundo Eroge

2 Comments

2 Comments

  1. SHEMA JOSETTE

    July 8, 2021 at 15:45

    Imihigo irakomeje

  2. Pascaline UYISABA

    July 7, 2021 at 14:33

    Panorama dukunda Amakuru meza mutugezaho

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities