Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Umushoferi yafatanwe ibyangombwa by’ubuziranenge bw’imodoka by’ibihimbano

Ku wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma yafashe umushoferi ukekwaho gukoresha ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ikinyabiziga mpimbano.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi, imodoka yo mu bwoko bwa Fusso ifite icyapa kiyiranga RAD 850G yafatiwe mu murenge wa Ngoma kuri MAGERWA ipakiye amakara iyavanye mu karere ka Nyamagabe iyajyanye mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Iyi modoka yageze ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, barayihagarika nk’uko bisanzwe, baka umushoferi ibyangombwa barabigenzura basanga ntabwo byujuje ubuziranenge.”

CIP Karekezi yavuze ko bamwatse icyangombwa cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga (Technical Certificate) basanga handitseho ko kizarangira tariki ya 23 Kanama 2019, bagishyize mu mashini basanga cyarangiye kuri 12 Kamena 2019, banasanga muri icyo cyangombwa ahaba handitse ijambo RNP (Rwanda National Police) nta ririmo.

Ati “Nyuma yo gusanga uyu mushoferi afite ibyangombwa mpimbano yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Ngoma hamwe n’imodoka ye ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.”

Umuvugizi yakanguriye abashoferi kwirinda aba bahangika babizeza ko bazabaha ibyangombwa byujuje ubuziranenge kandi kubona ibyo byangombwa byaroroshye uwari we wese yabasha kujya kubyirebera.

Yagize ati “Ubu ibintu byaroroshye, gusuzumisha ikinyabiziga cyawe ko cyujuje ubuziranenge wiyandikisha ku Irembo ugahabwa gahunda y’igihe uzazira kugisuzumirisha utiriwe utonda umurongo.”

Yongeyeho ati “Ikindi kandi ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigira gahunda yo kwegereza abaturage mu Ntara iyi mashini isuzuma ubuziranenge bw’ikinyabiziga bakabisuzumisha, nta mpamvu umuntu akwiye kwizezwa ibitangaza n’umuntu umubwirako amuha icyo cyangombwa atigereye aho bisuzumirwa kandi byaroroshye, kimwe nuko ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa buri kwezi kandi bigakorerwa ahantu henshi mu gihugu. Nta mpamvu rero yo guca mu nzira zitemewe mu kuzishaka.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abakora ubujura busa nk’ubu bwo gukoresha ibyangombwa mpimbano Polisi n’izindi nzego z’umutekano k’ubufatanye n’abaturage bari maso, abasaba kubureka kuko bubagiraho ingaruka, harimo gufungwa bagasiga imiryango yabo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities