Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwashyize hanze itangazao rigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), gikomoka ku ntambara hagati y’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, iza Afurika y’Epfo n’abacanshuro bo muri Romania bahanganye n’umutwe wa M23, kitazahungabanya irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka Igihugu, rizwi ku izina rya “Tour du Rwanda”.
Ubu buyobozi butangaza ko u Rwanda rwafashe ingamba zihamye z’ubwirinzi, ku buryo Tour du Rwanda 2025 izaba kandi abakinnyi bazayikina n’abafana bazayitabira bazayigiramo ibihe byiza.
Tour du Rwanda izanyura mu duce dutandukanye tw’Igihugu turimo n’utwegereye umupaka w’u Rwanda na RDC nka Rubavu na Rusizi, mu ntara y’Uburengerazuba.
Itangazo Tour du Rwanda yashyize hanze ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, rivuga ko mu minsi ishize imirwano yabereye mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagize ingaruka ku Banyarwanda, cyane cyane abatuye mu Karere ka Rubavu.
Guverinoma yatangaje ko amasasu aturuka muri DRC yahitanye abantu 13, akomeretsa 35 barimo abakomeretse byoroheje. Hangiritse inzu z’abaturage 231 n’amashuri 7.
Itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bwa Tour du Rwanda rigira riti “Ingamba zose zarafashwe kugira ngo ibyabaye bitazasubira. Ubuzima i Rubavu n’ahandi mu Rwanda burakomeje nk’ibisanzwe. Tour du Rwanda izaba kandi nta cyahindutse kuri gahunda yayo.’’
Tour du Rwanda yijeje abakinnyi, amakipe, abafatanyabikorwa n’abafana, ko umutekano wabo uzaba wizewe kandi bazaryoherwa n’irushanwa, nk’uko basanzwe barikurikirana.
Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1. Izatangira ku wa 23 Gashyantare isozwe ku wa 2 Werurwe 2025.
Hiyandikishije amakipe 16 arimo atatu yo mu Rwanda, yose agizwe n’Abakinnyi 80 bazanyura mu zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali. Bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 817.
Amakipe yabigize umwuga azitabira Tour du Rwanda 2025 ni Israel – Premier Tech yo muri Israel na TotalEnergies yo mu Bufaransa.
Andi makipe arimo akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) nka Soudal Quick-step Dev Team na Lotto–Dstny (u Bubiligi), Bike Aid (u Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec, May Stars na Team Amani zo mu Rwanda na UAE (United Arab Emirates). Amakipe y’ibihugu azitabira iri siganwa arimo u Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).
Inzira za Tour du Rwanda 2025:
– Etape 1: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye ibilometero 4)
– Etape 2: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025: Rukomo – Kayonza (ibilometero 158)
– Etape 3: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025: Kigali – Musanze (ibilometero 121)
– Etape 4: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025: Musanze – Rubavu (ibilometero 102)
– Etape 5: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025: Rubavu – Karongi (ibilometero 97)
– Etape 6: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025: Rusizi – Huye (ibilometero 143)
– Etape 7: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025: Nyanza – Canal Olympia (ibilometero 114)
– Etape 8: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025: KCC-KCC (ibilometero 73)
