Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibihugu 12 bikeneye ko u Rwanda rubafasha muri zimwe zikenerwa mu butabera

Raoul Nshungu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI: Rwanda Forensic Institute) buravuga ko mu minsi iri mbere bushobora kwagura ibikorwa byacyo mu bihugu bigera kuri 12 nk’uko bysabwe n’ibi bihugu.

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa Charles abivuga hari ibihugu 12 byamaze gusaba ko iki kigo cyakwagirirayo ibikorwa byacyo kugira ngo abaturage bo muri ibi bihugu babone izo serivizi za RFI biborohereye.

Agira ati “Muri Afurika, tumaze kwagura umubare w’ibihugu bikoresha serivisi zacu kuko ibigera kuri 12 byaduhaye ubusabe bwo gukorana. Ubusabe twabugejeje ku buyobozi bukuru bw’igihugu turi kubikoranaho kuko bisaba amikoro, hari n’ibikorwa bya RFI byazajya gukorerwa muri ibyo bihugu.”

Dr Karangwa Charles akomeza avuga ko ibi bitavuze ko o RFI igiye gufungura amashami muri ibyo bihugu, ahubwo hazafungurwa ibiro bizajya bikusanyirizwamo ibyo abakiliya basaba bikzajya bizanwa mu Rwanda  hanyuma ibisubizo  bakabibonera ku biro byo mu bihugu byabo..

Ati “Muri ibyo bihugu twajya dushyiraho ahantu ho kujya dukusanyiriza ibyo abakiliya bakeneyeho serivisi noneho kuko indege za RwandAir zijyayo, zikabizanira rimwe tukabipima. Ibisubizo nibijya bimara kuboneka tuzajya tubishyira muri ‘system’ yacu babibonere ha handi babitangiye bitabaye ngombwa ko baza i Kigali.”

RFL yashyizweho n’itegeko N0 41/2016 ryo ku wa 15/10/2016.,RFI yasimbuye RFL, yo yashyizweho n’itegeko N0 049/2023 ryo ku wa 02/08/2023.

Mu 2023 Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko RFL yahinduka RFI, ikigo gishingiye ku bumenyi n’ubuhanga gishyirwaho n’iteka rya Perezida.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities