Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibikoresho by’ubwubatsi birenga 60 ku ijana biracyatumizwa mu mahanga

Abahanga mu by’ubwubatsi baravuga ko nibura 60% by’ibikoresho inyubako ikenera mu bwubatsi bigitumizwa mu mahanga. Ibi bivugwa mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya ibikoresho by’ubwubatsi bitumizwa hanze.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, uko bwije n’uko bukeye hazamurwa imiturirwa. Uko inyubako zizamurwa, ni na ko hari ibikorwaremezo byubakwa. Ni amahirwe ku Rwanda kuko iki cyiciro ari kimwe mu bitanga akazi kuri benshi kandi b’ingeri zitandukanye.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, ibikoresho by’ibanze byifashishwa muri iyi mirimo harimo umucanga, amabuye, sima n’ibindi byinshi muri byo bikorerwa mu Rwanda ku gipimo gishimishije, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yabitangaje.

Gusa ku rundi ruhande imishinga minini ndetse n’inyubako zikomeye mu Rwanda ziracyatumiza ibikoresho by’ubwubatsi hanze, ku buryo nibura inyubako ishobora kuzura ikoresheje 60% by’ibikoresho byavuye mu mahanga.

Eng Delphin Tuyisenge ufite kampani ya WEMEP wakoze mu mishinga minini y’igihugu harimo ibibuga by’imyidagaduro nka Stade Amahoro, BK Arena n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, avuga ko  ari igihombo baterwa no gutumiza ibikoresho by’ubwubatsi hanze.

Muri rusange agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kavuye kuri Miliyari zisaga 3 z’Amadorari ya Amerika muri 2017 maze kagera kuri Miliyari zisaga 6 mu mwaka wa 2024, muri byo harimo n’iby’ubwubatsi. Prof Egide Karuranga umusesenguzi mu bukungu asobanura ko iyo ibitumizwa hanze bikomeje kwiyongera bigira ingaruka ku ifaranga ry’igihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda, icyiciro cy’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi harimo inganda nini 38 ndetse n’izindi 82 nto n’iziciriritse.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya 2 (NST2), mu nkingi y’ubukungu harimo kureshya abashoramari mu rwego rw’inganda n’urw’ubwubatsi, ku buryo bizajyanishwa no guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko mu byiciro by’inganda enye zizibandwaho harimo n’izitunganya ibikoresho by’ubwubatsi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities