Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Iburengerazuba: Uturere dutatu twafatiwemo amasashi agera ku bihumbi bitatu na Magana atandatu

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije cyane cyane kurwanya ikoreshwa ry’amashashi ya Pulasitiki yangiza ibidukikije, ku itariki ya 6 n’iya 7 Nyakanga 2018, Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bakoreye imikwabu mu turere dutandukanye tw’iyi Ntara yo gushakisha niba nta muturage ugicuruza cyangwa upfunyika ibicuruzwa mu mashashi, hakaba harafashwe arenga 3600.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko aya mashashi yafatiwe mu turere twa Rubavu, Rutsiro  na Nyabihu, muri utu turere twose abafatanywe aya mashashi bakaba ari 5 bakaba bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Yavuze ko mu karere ka Rubavu amashashi 2,420 yafatiwe mu murenge wa Nyakiriba akagari ka  Kayove mu mudugudu wa Gikombe, mu karere ka Rutsiro Umurenge wa Rusebeya, Akagari ka  Mberi, mu mudugudu wa Marimba, mu gasanteri k’ubucuruzi ka Gasasa hafatirwa 180, na ho mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Rurembo, Akagari ka Murambi mu mudugudu wa Muremure hafatiwe amashashi arenga 360.

CIP Gasasira yavuze ko iyi mikwabu yakozwe nyuma y’aho abaturage bahereye amakuru Polisi ko hari bamwe muri bagenzi babo bacuruza ndetse bagapfunyikira ibicuruzwa abaturage mu mashashi ya Pulasitiki.

Yavuze ati “Abaturage bafite imyumvire myiza y’ububi bw’amashashi ya Pulasitiki n’ingaruka zayo ku bidukikije, batubwiye ko hari abacuruza amashashi aho batuye, nibwo twakoze iyi mikwabu yo kuyaca mu baturage ngo adakomeza kwangiza ibidukikije.”

Yavuze ko ikibazo cy’abantu binjiza amashashi mu Rwanda gikunze kugaragara ku bantu baca inzira z’ubusamo ntibanyure ku mipaka yemewe iduhuza n’ibihugu duhana imbibi, kuko iyo banyuze ku mipaka yamewe abakozi b’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bakorera ku mipaka, hamwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka babasaka, babasangana ayo mashashi bakayabambura.

CIP Gasasira yakomeje avuga ko Polisi izakomeza gukora ubukangurambaga no kwigisha abaturage ububi n’ingaruka z’amashashi ku bidukikije kandi bakagira uruhare mu kugaragaza uwo ari we wese urenga ku mabwiriza yatanzwe, ariko hakabaho n’igihe cyo gutungura abantu bacuruza bagasakwa kugira ngo ayo mashashi acike burundu.

Mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda yasohoye itegeko ribuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi akoze muri pulasitiki.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Abayobozi b’Inganda, ab’ibigo by’ubucuruzi cyangwa b’isosiyete y’umunyamigabane umwe bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi ngingo ivuga kandi ko umuntu wese ugurisha amashashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Ivuga kandi ko umuntu wese ukoresha ishashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo shashe. Isoza ivuga ko iyo habaye insubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities