Guhera ku mugoroba wo ku wa 22 Kanama 2024, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa X hatambutse ubutumwa bw’Umujyi wa Kigali na FERWAFA buvuga ko umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2024-2025 wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Amagaju FC utakibaye ku mugoroba wimuriwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu kubera ikibazo cy’umuriro udahagije.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusabiyumva, yasobanuye ko kugeza ubu umuriro uri muri Pele Studium udahagije bikomotse ku kuba imashini itanga amashanyarazi (Generator) idafite ubushobozi bwo gutanga umuriro uhagije. Yatanze icyizere ko icyo kibazo kizaba cyakemutse mu mezi atatu. Bivuze ko ari mu mpera z’uyu mwaka.
Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X asubiza Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse n’abakomeje kubivugaho kuri X, yagize ati “This should NOT have happened in the first place” ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye “Ibi ntibyakagombye kuba byarabaye“.
Abakurikiranira hafi amakuru atambuka hirya no hino barimo abasesenguzi mu ngeri zitandukanye, ku wa 23 Kanama 2024, mu kiganiro Waramutse Rwanda, gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, bavuze ko ikibazo kirenze ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi kugikemura bikwiye guhera ubwo iriya Sitade yasanwaga.
“Hari raporo yatanzwe n’umutekinisiye ihabwa uwari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, ivuga ko Transformateur ijyana umuriro muri Stade ifite ubushobozi buke, ndetse na Generator itashoboraga gutanga umuriro uhagije. Ibyo ni na ko byagenze kuri Stade ya Huye ndetse n’iya Rubavu. CAF ize mu igenzura na yo yabikomojeho.
Ubwo habaga umukino i Huye amashanyarazi akabura, hafunzwe wa mutekinisiye bivugwa ko yahawe amafaranga yo kugura fuel akayarigisa. Ikibazo kizahere aho kandi REG na yo ikwiye kubibazwa.”
Aba basesenguze bongeraho ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, RHA, ndetse n’ikigo cyari gishinzwe ubugenzuzi bw’imisanirwe y’izo sitade bikwiye gusobanura icyo byakoze kuri icyo kibazo. Bongeraho ko raporo nyinshi zatangwaga muri MINISPOC aho kuba muri RHA, ku buryo Umujyi wa Kigali utamenyaga ibikorwa.
Mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo gusana amasitade, Ikigo cyatsindiye isoko bavuga ko cyari gikwiye gurana bya hafi n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, kugira ngo ibikorwa bizashyikirizwe Leta bizira amakemwa. Bagira bati “Hatarabayemo imikoranire mu kugenzura ibikorwa haba harabaye uburangare bwa Rwanda Housing Autority…”
Panorama