Panorama Sports
Umuvugizi wa Yanga SC, Ally Kamwe, yemeje ko izakina umukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports I Kigali ku munsi witwa “Rayon day” uteganyijwe tariki ya 15 Kanama 2025.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania, Umuvugizi wa Yanga SC, Ally Kamwe, yemeje ko bamaze kubona ubutumire bwa Rayon Sports ndetse na bo bagiye gutangira gusinyisha abakinnyi bashya no kurekura abo batazakomezanya, byombi bizakorwa hagati ya tariki 20 Nyakanga n’iya 3 Kanama.
Kamwe yashimangiye ko kuri uwo mukino, abafana bazabona “Yanga nshya.” Agira ati “Tuzaba tumaranye ibyumweru bibiri n’umutoza mushya uyobora ikipe yacu. Reka mbwire abafana bacu. Mu Rwanda tuzajyana ijambo nyamukuru rimwe: Ni igihe cyo kwipima. Uyu mukino wa Rayon Sports na Yanga ni umwanya mwiza wo kwipima.”
Iyi kipe ikunzwe cyane mu gihugu cya Tanzaniya ivuga ko uyu mukino uzayifasha kugaragaza uko ihagaze nyuma yo kongera mo abakinnyi bashya. Yongeho ati “Abantu bitegure. Tugiye gukora urundi rugendo rurerure. Tariki ya 15 Kanama ni bwo Yanga SC izagaragaza ikipe yayo nshya.”
Rayon day ni umunsi ngarukamwaka iyi kipe igaragaza abakinnyi bashya n’ibindi bikorwa iba iteganya mbere yo gutangira umwak w’imikino. Umwaka ushize kuri Rayon day Gikundiro yari yakinnye na Azam nayo yo muri Tanzaniya,iyi kipe yanatsinze Rayon sport igitego ki mwe ku busa.
Yanga SC ni ikipe y’Ubukombe kuko imaze gutwara ibikombe 31 bya Shampiyona ya Tanzania, yakinnye umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup mu 2023 mu gihe mu mwaka ushize w’imikino yari mu matsinda ya CAF Champions League.
Rayon Sports iri kwitegura itangira rya Shampiyona ndetse ikazanahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup.

Rayon Sports

Yanga SC yo muri Tanzania












































































































































































