Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Iminsi yo kwishyura Kontorivasiyo yagizwe ukwezi

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye aganira n'abamotari

Raoul Nshungu

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye, yabwiye abamotari ko binyuze mu itegeko rishya rigenga ibihano ku makosa yo mu muhanda, mu bihano bahabwa by’amafaranga bazajya bishyura nibura mu minsi 30 aho kuba 3.

Ibi yabibabwiye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, mu nama yabereye kuri Kigali Pele Stadium, yahuje inzego zitandukanye n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, hagamijwe kuganira ku bibazo abamotari bamaze iminsi myinshi bavuga ko bingamiye imikorere yabo.

CG Namuhoranye agaruka ku birebana na konterivasiyo yavuze ko amande Abamotari bajyaga bacibwa bakanayinubira bavuga ko ari menshi agiye kugabanuka ntajye arenza ibihumbi 10.

Ku kindi cyahindutse ni kubirebana n’iminsi nyo kwishyura Kontorivasiyo, Umukuru wa Polisi y’igihugu, yavuze ko n’ubwo ari itegeko ricyigwaho, Abapolisi babwiwe gutangira kurikurikiza, aho iminsi yavuye kuri itatu (3) ikajya kuri mirongo itatu (30).

Agira ati “Iyo mwakoraga amakosa mwahangayikaga ngo iminsi itatu irabashiranye mu itegeko rishya rikiri kuvugururwa bizahinduka. Mwatanze igitekerezo kijya muri uwo mushinga w’itegeko ko iminsi iba mirongo itatu ku muntu ufite kontorivasiyo”.

Yakomeje agira ati “Icyo twabwiye Abapolisi ni uko mu gihe dutegereje ko rijya mu nteko ishinga amategeko, na bo bakaryemza, abapolisi batangira kujya mu njyana yaryo, batangire kujya mu cyerekezo cy’aho tuganisha umumotari n’abandi batwara ibinyabiziga”.

Iyi ngingo yashimishije abatwara ibinyabiziga cyane abamotari, cyakora n’ubwo bimeze bitya ngo ibi ntibireba abazajya batwara basinze.

Ibindi byaganiriweho ni isuku n’isukura, uruhare rw’abatwara abagenzi kuri moto mu kugabanya impanuka zo mu muhanda n’uburyo amafaranga y’ubwishingizi yagabanyuka ku bakora uyu mwuga, barangwa n’imyitwarire myiza mu muhanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabwiye abamotari Umujyi uheruka gushyiraho parikingi 13 zagenewe abamotari ariko ko gahunda ari iyo kuzongera.

Abamotari bari bamaze igihe bataka ibibazo birimo kwandikirwa amafaranga menshi ku makosa yo mu muhanda bigatuma nta mibereho bakura mu kazi bakora, mu bindi bibazo harimo n’Ubwishingizi bavuga ko buhenze cyane.

Ubusanzwe amande yo kurenga ku mategeko yishyurwaga mu gihe kitarenze iminsi itatu kuva ku munsi ubimenyesherejweho. Iyo amande atishyuwe ku gihe cy’itariki ntarengwa, hahitaga hajyaho amande y’inyongera y’ubukererwe, angana na 10,000Frw.

Mu mpinduka, ingingo ya 39 y’uyu mushinga w’iri tegeko, ivuga ko “Uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kubera ikosa riteganyijwe muri iri tegeko, yishyura ihazabu mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi inyandikomvugo y’ikosa yakoreweho.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities