Alain Patrick KanyaRwanda
Abayobozi, abakozi na bamwe mu banyamuryango b’ikigo cy’imari icururitse INKUNGA FINANCE PLC, bibutse ku nshuro ya 31, bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku rwibutso rwa Jenoside yakorwe abatutsi ruri mu murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi. Umwe mu batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe inka ya kijyambere.
Umuyobozi Mukuru wa INKUNGA FINANCE PLC, Abed Cheilif, mu butumwa bwe, yavuze ko iki gikorwa ari umwanya wo kuzirikana uruhare rukomeye rw’abanyamuryango bagize uruhare mu gutangiza ibikorwa by’ubwizigame no guteza imbere ubukungu bw’abaturage.
Agira ati “Twibuka ni inshingano yacu nk’urwego rufite inkomoko mu bumwe n’ubufatanye mu iterambere ry’igihugu. Ababayeho mbere yacu bakoze byinshi, natwe tugomba gukomeza umurage wabo mu guharanira iterambere rirambye rishingiye ku ndangagaciro z’ubumwe, ukuri n’ubwiyunge. Kwibuka ni uguha agaciro amateka no gukomeza umurage w’ubwitange.”
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025 cyaranzwe no gusobanura amateka ya Jenoside, byatanzwe Habimana Jean Nepomuscene, na ho uwatanze ubuhamya akaba ari Bwana Kanyabashi Anastase, wari umucungamutungo mu cyahoze ari Komini Mabanza.
Kanyabashi yavuze byinshi mu rugendo yanyuzemo muri icyo gihe, anagaragaza uruhare Inkunga imaze kumufasha mu kwiyubaka, ubu akaba ari umucuruzi mu mujyi wa Bwishyura, mu karere ka Karongi.
Hanatanzwe ubuhamya bw’abarokotse Jenoside barimo n’abasuwe n’Inkunga Finance Plc bo muri Rutsiro ahitwa Gihango, aho bagarutse ku buryo bagenzi babo bishwe urw’agashinyaguro. Banagaragaje uruhare rwa INKUNGA Finance PLC mu kubafasha kuva mu bibazo bikomeye bahuye na byo nyuma ya Jenoside.
INKUNGA FINANCE PLC yagaragaje ko kwibuka atari igikorwa cy’umunsi umwe gusa, ahubwo ari urugendo rw’igihe kirekire rwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
