Ishuri rya Nyagatare Secondary School riherereye mu karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, ririfuza gutanga amasoko:
- Iry’ibiribwa n’inkwi
- Iry’ibikoresho by’ishuri
- Kubaka amashuri abiri
Ibikenewe muzabisanga mu bitabo bikubiyemo amabwiriza agenga isoko biboneka mu bunyamabanga bw’iryo shuri, mu minsi y’akazi guhera tariki ya 26/10/2018, hamaze kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda adasubiza angana n’ibihumbi icumi (10,000Frw) kuri buri soko, kuri Konti No: 0005807728927-09 iri muri BANK OF KIGALI (BK) ya Nyagatare Secondary School.
Amabahasha y’ipiganwa afunze neza agomba kuba yageze mu bunyamabanga bw’ikigo tariki ya 03/12/2018 saa tanu za mugitondo (11:00am).
Gufungura amabahasha ni kuri iyo tariki saa tanu n’igice za mu gitondo (11:30am), mu cyumba cy’inama cya Nyagatare Secondary School.
Bikorewe i Nyagatare ku wa 19/10/2018
Umuyobozi w’Ikigo
Kabare Edward












































































































































































