Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Abakozi b’Akarere batandatu basezeye mu kazi abandi bari mu nzira

Akarere ka Kamonyi kamaze iminsi kavugwamo ibibazo bishingiye ku myubakire itubahirije ibyangombwa. Inzu zitari nke zarahiritswe, abandi biteguye gutanga amande. Abaturage bibazaga impamvu abayobozi babigizemo uruhare basigara bigaramiye.

Nk’uko tubikesha urubuga intyoza.com, batandatu mu bakozi b’akarere bamaze gusezera ku mirimo. Abandi na bo bataribwiriza bazafasha kubona icyerekezo.

Iki kinyamakuru kigaragaza ko abakozi babiri bashinzwe iby’ubutaka mu mirenge ya Rugarika na Musambira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa umwe w’Akagari, abakozi batatu bashinzwe iterambere mu tugari, banditse basezera imirimo yabo ku bushake ku wa mbere tariki 2 Ukwakira 2017.

Kwandika basezera imirimo bakoraga ku mpamvu ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari izabo bwite. Bije bikurikira isenywa ry’inzu zubatswe mu buryo bw’akajagari, nta mategeko n’amabwiriza agenga imyubakire akurikijwe. Bamwe mu bayobozi ubwabo bubatse muri aka kajagari, inzu zabo zikaba arizo zasenywe rugikuta.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko ubusabe bwo guhagarika akazi bw’abakozi batandatu. Abandi batabikoze ubuyobozi buzabafasha kubona umurongo babikoramo hisunzwe amategeko.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yatangarije ikinyamakuru intyoza.com dukesha iyi nkuru, ko inyandiko z’abo bakozi zakiriwe.

Agira ati: “Abakozi twakiriye inyandiko zabo zisaba guhagarika akazi ku mpamvu zabo bwite ni batandatu. Amabaruwa yabo twayabonye, igisigaye ni uko Komite Nyobozi tuzaterana tugasuzuma ubwo busabe bwabo, tukabasubiza.”

Akomeza agira ati: “Umuntu wese uzagaragarwaho n’amakosa, yaba yabyibwirije (Kwandika asezera) yaba atabyibwirije, twebwe tuzamufasha kubona umurongo w’icyo akwiye gukora ku bw’amakosa yaba yarakoze.”

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere buhamya ko abo bakozi banditse basezera ku bushake bwabo, ku rundi ruhande bivugwa ko bazize amakosa amaze iminsi agaragara mu myubakire y’akajagari muri ako karere.

Mbere y’uko abo bakozi batangira gusezera, bari bandikiwe amabarwa abasaba ibisobanuro ku byo bakoze. Si ibyo gusa kuko banitabye akanama gashinzwe imyifatire n’imyitwarire mu karere.

Ubuyobozi bwemeza kandi ko hari n’abandi bagikurikiranwa ngo harebwe uruhare bagize mu iyubakwa ry’akajagari.

Inzu zisaga 500 nizo zubatswe mu buryo budakurikije amategeko n’amabwiriza mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Kamonyi. Izimaze gusenywa zisaga mirongo itanu.

Hari inzu zakomorewe benezo bakazacibwa amande aho kuzisenya. intyoza.com ivuga ko hari gahunda yihuse yo guhindurira benshi mu bayobozi aho bakoreraga barimo na ba Gitifu b’imirenge.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities