Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamukina: Abaturage bahamya ko Perezida Kagame ari umwarimu ukomeye

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Kamukina bakereye kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame

Ku gicamunsi cyo ku wa 30 Nyakanga 2017, mu murenge wa Kimihurura, Akagari ka Kamukina, wari umunsi wo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

Mu buhamya bwatanzwe, bishimira ko bafite umwarimu akaba n’igisubizo cyaturutse ku Mana, bityo bakaba bagomba kumushyigikira kandi batazamutererana mu guteza u Rwanda imbere.

Sekamake Samson, yatuye muri Kamukina mu mwaka wa 2000, mu buhamya bwe avuga ko nta kintu yari afite, kuko yakodeshaga inzu y’amafaranga ibihumbi bibiri, ariko ubu ageze heza, kuko yubatse inzu akaba afite abazikodesha zimwinjiriza amafaranga.

Agira ati “Gukora byose nabikuye ku nama Perezida Kagame ahora atanga. Perezida Kagame ni umwarimu ukomeye, ukurikije inama ze agera kure hashoboka mu iterambere. Muri make abanyarwanda dufite igisubizo Imana yatwihereye.”

Avuga ko kumva inama z’umukuru w’igihugu byamwubatse ubu akaba ari umugabo, afite urugo n’abana kandi ntawe asaba, ndetse atanakodesha, by’umwihariko akaba atari no cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Rubashangabo Irene, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu kagari ka Kamukina, yibukije abanyamuryango ba FPR ko muri iyi myaka irindwi ya manda ya Perezida Kagame imvugo yabaye ingiro binyuze mu nkingi enye za Guverinoma arizo Ubukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere myiza n’Ubutabera.

Abizeza kandi ko ibikubiye mu migabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi mu myaka irindwi iri imbere, umuhigo ari ukuwesa 100%.

Niyonzima Ligahwezi Leonard, Umukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Kamukina, asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuzazinduka ku munsi w’itora kandi bakeye, bagahamya ibyo bemeye.

Agira ati “Turasaba Abanyamuryango kuzaza kare bagatora umukandida wabo kuko nibo babimwisabiye, ubwo basabaga ko Itegeko Nshinga rihinduka. Ni ukuzinduka rero bakabihamya.”

Uwari uhagarariye umukandida Paul Kagame muri uko kwiyamamaza, Muyange Godroid, yavuze ko uwamamaza Perezida Paul Kagame atavunika kuko ibikorwa bye byivugira ubwabyo.

Agira ati “Ariko kandi ndabasaba ko ku itariki enye z’ukwa munani muzazinduka, mugahamya ko muri Inkotanyi koko, mutora Paul Kagame.”

Yabasabye gutora neza kuko nta mfabusa bifuza ko yazaboneka, anabibutsa ko bagomba kuzinga neza urupapuro rw’itora.

Panorama

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Kamukina bakereye kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Kamukina bamamaza umukandida wabo Paul Kagame

Igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame muri Kamukina cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

Igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame muri Kamukina cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Kamukina mu birori byo kwamaza Paul Kagame.

Urubyiruko rwa FPR Mu kagari ka Kamukina bamamaza Paul Kagame

Rubashangabo Irené, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu kagari ka Kamukina.

Niyonzima Ligahwezi Leonard, Umukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Kamukina.

Uwari uhagarariye umukandida Paul Kagame mu kwiyamamaza mu kagari ka Kamukina, Muyange Godroid.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities