Bahereye mu midugudu yose igize Akarere ka Kicukiro, buri sibo ya mbere mu mirenge yose uko ari 14 igize aka karere, ku wa 16 Kamena 2019, bahuriye mu nkera y’imihigo, buri sibo igaragaza ibyo yagezeho ndetse uba n’umwanya wo guhiga ibyo bazakora mu minsi iri imbere.
Macumu Nkerabigwi Augustin abarizwa mu Isibo y’Ikerekezo yo mu mudugudu wa Rwinyana, Akagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga. Avuga ko Isibo yabo yatoranyijwe kuko hari byinshi bagezeho bihereye mu kumvisha abantu akamaro k’Itorero n’inshingano z’Isibo.
Agira ati “Kuba mu Isibo bidufasha kwigishanya hagati yacu no kwigisha abato kuri twebwe. Byatumye duhuza imyumvire bikanadufasha kunga ubumwe. Bidufasha kubahana no guhuza ibitekerezo.”

Amasibo y’indashyikirwa mu karere ka Kicukiro yahuriye mu nkera y’imihigo yiswe “Ninde Umpiga” (Ifoto/Panorama)
Nyiramadirida Fortunee ni Mutwarasibo y’Ikerekezo mu mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama. Avuga ko mu isibo ayoboye basurana mu miryango, bafata umwanya wo kwidagaduro kandi ahavutse amakimbirane bakagira uruhare mu kuyakemura.
Agira ati “Abana bose bariga, hari abo twaremeye ubu batangiye gucuruza kandi twubatse inzira y’amazi ku buryo atagisenyera abantu. Mu isibo turamenyana kandi tukanamenya ibibazo abaturanyi bacu bafite. Twanafunguye urubuga rwa Whatsapp rudufasha gutanga no gusangira amakuru.”
Ndahiro Yves, abarizwa mu Isibo y’Indashyikirwa mu kagari ka Busanza. Avuga ko mu isibo yabo bafata umwanya wo kwiga amateka y’igihugu n’ikerekezo cyacyo, bibatera imbaraga zo kurushaho kuba umwe no guharanira iterambere. Ati “Isibo ni umuryango, gukorera mu isibo bitwigisha kudasobanya, guhuza no gukorera hamwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne (Ifoto/Panorama)
Dr Nyihabimana Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, atangaza ko uwo munsi wari uwo kugaragaza ibyo amasibo yahize ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Agira ati “Amasibo atuma abantu bashyira hamwe; agira uruhare mu kwesa imihigo y’akarere kandi kuza hano kumurika ibyo bagezeho ndetse no guhiga ibyo bazakora bigaragaza ko itorero rimaze gushinga imizi mu mudugudu.”
Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko gukorera mu masibo byatumye abantu barushaho gukunda aho batuye, kugira ubusabane, no gufatanya mu kwesa imihigo bashyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ati “Bituma abantu bari mu isibo imwe bagira intego kandi bagafatanya gutera imbere ntawe usigaye.”
Aya masibo yahuriye mu nkera y’imihigo yiswe Ninde umpiga, yatangiriye amarushanwa guhera mu midugudu, hakaba haserutse iyabaye iya mbere mu mihigo muri buri murenge. Imihigo ya buri sibo iba ifite aho ihuriye n’iy’akarere.

Amasibo y’indashyikirwa mu karere ka Kicukiro yahuriye mu nkera y’imihigo yiswe “Ninde Umpiga” (Ifoto/Panorama)
Rwanyange Rene Anthere
