Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Kicukiro: Bamwe mu rubyiruko bafite imyumvire ko SIDA ari indwara y’abakene

Hari Bamwe mu rubyiruko rugifite imyumvire ivuga ko SIDA itica umukire ahubwo ari indwara y’abakene. Abandi na bo bakavuga ko umukobwa wateguwe neza gukora imibonano mpuzabitsina adashobora kubanduza aramutse abana n’ubwandu.

Ibi urubyiruko rwabigarutseho mu kiganiro na PANORAMA, ubwo mu mujyi wa Kigali hatangijwe ubukangurambaga ku wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2023, mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga n’uwa Niboyi. Ubu buikangurambaga bugamije kwibutsa urubyiruko ko Virusi itera SIDA ntaho yagiye, babashishikariza kwirinda banipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Icyo aba basore n’inkumi bahurizaho ni uko SIDA bayizi ariko ari indwara y’abakire kandi ko kwandura ari umwaku kuko ubikoze rimwe atahita yandura.

N’ubwo imyumvire yabo iri kuri uru rwego, bavuga ko ahubwo imbogamizi bafite ari uko udukingirizo bajyaga bakoresha twabuze, bakaba bifuza ko twakongera tukaboneka hose nk’uko bajyaga batubona kuko uduhari tutagondwa n’ubonetse wese.

Sibomana Emmanuel, agira ati “Erega kwandura ni umwaku, kuko umukobwa yakwihaye ntiwakwandura SIDA keretse utamuteguyeye. Ikindi kandi ntabwo icyica keretse abakene cyangwa undi muntu urwaye izindi ndwara zikomeye bikamufatanya.”

Akomeza avuga ko n’udukingirizo twabuze n’aho tuboneka duhenda bagahitamo gukorera aho, bitiza imbaraga kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

Uwimana Rosette na we ati “Nanjye mbona kuri iki gihe SIDA itakiri ikibazo kuko imiti yabonetse kandi uyifata neza muhuye ntiwamenya ko ayifite keretse ari umukene. Rero iyo wiyemeje gukorera aho ufata n’umwanya uhagije ugategura uwo muri kumwe akoroha, kugira ngo atagukomeretsa mukaba mwakwanduzanya.”

Rwakana Joseph Sebuneza, umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) akaba ashinzwe ubukangurambaga, avuga ko urubyiruko rukwiye guhindura imyumvire, ahubwo bakarushaho kwirinda uwo byanze akibuka agakingirizo.

Agira ati “Urubyiruko rugomba kumenya neza ko SIDA yandura kandi no muri ubu bukangurambaga nicyo dukomeza kubereka, kuko ubushakashatsi buri kugaragaza ko arirwo ruri kuzamura imibare y’abanduye. Kuba bagitekereza ko ari indwara y’abakire kandi tubereka ko buri rwego rwose rushobora kugaragaza ubwandu bushyashya. Bumve ko byahindutse nubwo duhangana n’ibindi byorezo ariko nayo iracyari ikibazo.”

Kuva tariki ya 08 kugeza tariki ya 16 Gicurasi 2023, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bujyanye no gukangurira urubyiruko  kwirinda virusi itera SIDA. Ni igikorwa kizakorerwa mu Mujyi wa Kigali mu mirenge itandukanye ndetse no mu bigo byamashuri bitandukanye.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.