Abakomoka mu karere ka Gatsibo bakorera hanze y’imbibi z’ako karere, mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho n’iterambere ry’akarere kabo bashinze Ihuriro ryitwa Gatsibo Brothers and Sisters ommunity (Gatsibo B&S Community), bose bahuriramo.
Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, babinyujije muri iryo huriro barakusanya inkunga ya miliyoni nibura 10 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo bafate mu mugongo abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nk’uko bitangazwa na Gapira Aloys, Perezida wa Gatsibo B&S Community, Abanyagatsibo bakorera hanze y’imbibi z’akarere cyane cyane abakorera i Kigali, bahisemo kwishyirahamwe kugira ngo barusheho kumenyana, gusabana, gufashanya no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bahereye ku karere kabo.
“Muri iyi minsi ijana yo kwibuka, tuzifatanya n’abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo tuzubakira icumbi umwe muri bo, tunabaremere ku buryo tuzatanga inka imwe muri buri murenge w’Akarere ka Gatsibo. Ibikorwa bizatwara nibura Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, kandi yatangiye gutangwa n’abagize Ihuriro.” Ibitangazwa na Gapira Aloys.
“Si ibyo bikorwa gusa, kuko ku ikubitiro twashoboye gukora ubusabane bugamije kumenyana, bwitabiriwe n’abantu benshi kandi twatumiyemo n’ubuyobozi bw’akarere. Twitabiriye imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yari ishyinguye mu miryango, imihango yabereye i Kiziguro; twatabaye kandi tunifatanya n’imiryango ibiri yabuze ababo muri iyi minsi. Ibikorwa by’urukundo ni intego yacu.” Ibyongerwaho na Gapira.
Abagize Gatsibo B&S Community barateganya gutangira ibikorwa byabo mu kwezi kwa Gicurasi 2016, kuko magingo aya bamaze gukusanya amafaranga azakora imirimo asaga Miliyoni indwi (7,000,000Frw). Ayo mafaranga yavuye ku bwitange bwabo kandi ubukangurambaga burakomeje.
Niyonziza Félicien, Perezida wa Ibuka (Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside) mu karere ka Gatsibo, mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko igikorwa cy’Ihuriro ry’Abanyagatsibo baba hanze y’akarere, kije cyunganira ibindi bari basanzwe bakora ariko kuba barishyize hamwe byongereye imbaraga.
“Nubusanzwe turafatanya ariko uyu mwaka bagaragaje imbaraga zidasanzwe kuko bahisemo kwishyira hamwe, bahuza amaboko, kugira ngo ibikorwa byose babihuriremo aho kugira ngo buri wese ajye akora ibyo ashoboye. Ni igikorwa cyiza cyo gushyigikirwa, kandi natwe turi imbere mu karere tuzafatanya na bo.” Ibitangazwa na Niyonziza Felicien.
Ihuriro ry’abanyagatsibo “Gatsibo B&S Community” bahize umuhigo wo kubakira umuntu umwe mu batishoboye barokotse Jenoside, Akarere kakaba karabahaye utuye mu murenge wa Rugarama. Ibikorwa byo kubaka iyo nzu biratangirana n’uku kwezi kwa Gicurasi 2016.
Bazaremera kandi abantu 14 batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo umuntu umwe muri buri murenge y’Akarere ka Gatsibo azahabwa inka.
Ibikorwa byose biteganijwe ko bizamurikirwa abagenerwabikorwa ku wa 02 Nyakanga 2016.
Abagize Gatsibo B&S Community bagasaba Abanyagatsibo bose bakorera hanze y’imbibi z’Akarere ndetse n’ababa mu mahanga, guhuza imbaraga bagateza imbere akarere kabo.
Uretse ibikorwa bijyanye n’ubusabane no kumenyana no gufashanya hagati y’Ihuriro, bafite icyerekezo cyo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’akarere, no gufatanya mu bibateza imbere ubwabo bigateza imbere n’igihugu.

Abagize Gatsibo B&S Community bahuriye mu murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo batekereza ku iterambere ry’akarere kabo. Photo/Panorama

Abagize Gatsibo B&S Community bungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu iterambere ry’akarere. Photo/Panorama.

Abagize Gatsibo B&S Community buri wese yitanze uko ashoboye, bakusanya amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni indwi, yo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Photo/Panorama.















































































































































































for more information
July 5, 2016 at 06:18
Very neat blog article.Much thanks again. Keep writing.
cruises from Sydney
July 3, 2016 at 20:10
Pretty! This was an incredibly wonderful post. Many thanks for providing these details.
to read more
June 22, 2016 at 06:51
Fantastic article post.Much thanks again. Cool.
more information
June 20, 2016 at 14:07
Thanks for the blog.Thanks Again. Awesome.
cruises from Sydney
June 13, 2016 at 21:37
magnificent submit, very informative. I wonder why the opposite experts of this sector do not realize this. You should continue your writing. I am confident, you ave a great readers a base already!
more information
June 10, 2016 at 17:04
wow, awesome blog.Much thanks again. Much obliged.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 11:48
I am so grateful for your blog.Thanks Again. Keep writing.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 10:22
Really enjoyed this article post.Really thank you! Cool.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 07:50
Say, you got a nice article.Much thanks again. Will read on…
porn videos
May 23, 2016 at 23:46
vTML8U I will immediately snatch your rss feed as I can not to find your e-mail subscription link or newsletter service. Do you ave any? Please allow me recognize in order that I could subscribe. Thanks.