Theoneste Nkurunziza
Abaturage bo mu karere ka Kirehe barishimira ko itangazamakuru ryabafashije gukurikirana uko ibikorwa by’amatora bigenda no guhitamo neza, mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa Kanama 2017.
Ibi abatuye umurenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe babigaragaje ku wa kane tariki ya 18 Mutarama 2018, ubwo bari mu biganiro byabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’itangazamakuru.
Ibi biganiro byibanze ku ruhare rw’umuturage mu kubungabunga ibikorwaremezo nyuma y’amatora. Ni ibiganiro bitegurwa n’umushinga Instutut Panos Grands Lacs (IPGL) ku bufatanye n’amaradiyo y’abaturage akorera mu Rwanda, aho abaturage bahabwa urubuga rwo kuganira n’abayobozi imbonankubone .
Hakizimana Fabien ni umuturage utuye mu kagali ka Nyamiryango, Umurenge wa Gatore. Yavuze ko uruhare rw’itangazamakuru haba mu matora na nyuma yayo ari runini cyane, agaragaza ko amakuru n’ibiganiro bakura mu bitangazamakuru binyuranye byabafashije.
Uyu muturage anavuga ko byatumye bubahiriza igihe ndetse n’amabwiriza y’amatora. Yagize ati “Aho twatoreye ni hano iwacu Gatore, ibyumba by’amatora turabyiyubakira, gutora byari ibanga ugatora uzakugeza ku iterambere, ibi byose rero itangazamakuru ryabigizemo uruhare.”
Mukantirenganya Magnifique na we ni umuturage w’i Gatore mu karere ka Kirehe. Aganira n’umunyamakuru wa Panorama yavuze ko ashima cyane uruhare rw’itangazamakuru cyane mu bihe by’amatora, aho gahunda zose zijyane n’itora bazimenya babikuye mu bitangazamakuru.
Agira ati “Akamaro w’itangazamkuru ni kanini cyane. Ritumenyesha amakuru y’ibyabaye tutamenye, bigatuma dukanguka cyangwa bigatuma tumenya ibibi tukabyirinda. Itangazamakuru ryaradufashije cyane ni ubwo byari ukutwibutsa, batugezagaho amabwiriza, ikindi kandi hari abana bacu urubyiruko bari batoye bwa mbere, byatumye bamenya uko amatora azagenda.”
Muzungu Gerard ni Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe. Na we avuga ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu buzima bw’Akarere n’igihugu muri rusange ariko cyane cyane mu matora.
Agira ati “Itangazamakuru ni ijwi ry’abaturage, ribakorera ubuvugizi, bagatanga ibitekerezo. Itangazamakuru ni uburyo bukomeye cyane kubera ubwisanzure buri mu gihugu cyacu. Tudafite itangazamakuru hari ibibazo bitamenyekana kandi iyo ribigaragaje birakosorwa, ikindi ni uguhugura, ni ugufasha ubuyobozi kwigisha.”
Uyu muyobozi avuga ko Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa gatanu (5) mu kugira ubwitabire bwinshi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2017 kandi byose byatewe n’itangazamakuru.
Agira ati “Turashimira abaturage, baranabikurikiye; kuba twaraje ku mwanya wa gatanu mu kugira ubwitabire mu matora. Ntabwo byapfuye kwizana hajemo uruhare rw’itangamakuru”
Akarere ka Kirehe gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi magana atatu mirongo itandatu (360,000) batunzwe cyane cyane n’ubuhinzi n’ubworozi kakaba gahana imbibi n’igihugu cya Tanzania mu Burasirazuba n’u Burundi mu Majyepfo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, ashima uburyo itangazamakuru ari ikiraro gihuza abayobozi n’abayoborwa (Photo/Theoneste N.)













































































































































































