Abashakashatsi n’inzobere mu rwego rw’ubuhinzi basanga inzego bireba zikwiye kugira imikoranire ishyira imbere inyungu z’abahinzi, hakurwaho imbogamizi bafite kugira ngo umusaruro ubukomokaho urusheho kwiyongera.
Ikigo gishinzwe uruhererekane rw’umusaruro ukomoka ku buhinzi muri Africa (Africa food system) gishimangira ko bimwe mu bigomba kuganirirwa mu nama y’iminsi itanu ibera i Kigali, harimo no gushakisha uko ingorane z’abahinzi zikurwaho.
Ku munsi wa mbere w’inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro ubukomokaho, hatanzwe ibiganiro binyuranye byibanze ahanini ku cyakorwa ngo ubuhinzi buhangwemo udushya kimwe n’izindi nzego ndetse n’umusaruro wabyo wongererwa agaciro ari nako hahangwa imirimo ibushingiyeho.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, Simone Sala, Umuyobozi w’ikigo VARDA, gikora ubushakashatsi ku butaka avuga ko iterambere ry’ubuhinzi rishoboka ari uko abahinzi ubwabo babonye ubumenyi buhagije mu byo bakora.
Agira ati “Icya mbere ni ukubona inguzanyo zo mu buhinzi, amafaranga ashorwamo ni make cyane ndetse biragoye ko abahinzi babona aho bayaguza, noneho bikagorana cyane mu bari mu ruhererekane rwo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.
Hakenewe kugira igihinduka kuko rimwe na rimwe abahinzi ntibaba bazi imbuto n’inyongeramusaruro biberanye n’ubutaka bwabo. Bakeneye kubifashwamo kugira ngo basarure byinshi kandi ku buryo burambye. Muri iki gihe ikoranabuhanga ryageze kure abahinzi na bo bakeneye kuryisangamo, bakabona ibikoresho bijyanye na ryo.
Cyakora ku rundi ruhande ngo politiki nziza z’ubuhinzi zishyirwaho zikwiye kuba ziri mu nyungu z’ababukora kuko usanga henshi kubona amafaranga abushorwamo bikigoye nk’uko bisobanurwa n’abashakashatsi mu rwego rw’ubuhinzi.
“Imbogamizi y’ibanze ishingiye ku kuba ahanini abahinzi bataragira ubumenyi buhagije, aho bo ubwabo batabasha gusesengura imihingire n’imikoreshereze y’ubutaka bwabo. Igihe batabizi nta n’icyo bazabikoraho kuko batazabasha kugendana n’ikoranabuhanga mu buhinzi, hakiyongeraho n’uko ubuhinzi burushaho guhenda. Mwibuke ko hari n’ingeso yo guhisha amakuru ku buhinzi, ubushakshatsi bakabuhisha ntibabugeze ku bahinzi. Hakenewe imikoranire ifunguye ituma abahinzi bamenya amakuru yose ajyanye n’ubuhinzi.”
Kuva ku wa Mbere tariki ya 2 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, i Kigali harabera inama ihuje impuguke, abashakashatsi, inzego z’abikorera n’iza politiki n’abandi bafite aho bahuriye n’urwego rw’ubuhinzi. Aba bose barasangira ibisubizo bikenewe byateza imbere kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Kuganira no gushakira hamwe umuti ibibazo bibangamiye urwego rw’ubuhinzi muri Afurika, ni zimwe mu ngingo zizaganirwaho mu nama nk’uko bisabonurwa n’abarimo kuyitegura.
Ubuhinzi bwihariye hafi 70% bw’imirimo y’abatuye umugabane wa Afurika, bukaba bwihariye kandi hafi 40% by’umusarurombumbe wose w’ibihugu bya Afurika, bisobanuye ko gushyira imbaraga mu guteza imbere uru rwego byanazamura ubukungu rusange bw’uyu mugabane. Gushora imari mu buhinzi cyane cyane ku nyungu z’umuhinzi ni kimwe mu byazamura iterambere rya Afurika.
Rwanyange Rene Anthere