Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kumenya uburenganzi bwawe mu byo wemererwa n’amategeko bigiye kwigishwa abaturage

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi wa CLADHO akaba n'Umuvuzigizi wa Sosieyete sivile mu Rwanda (Ifoto/Scovia M.)

Scovia Mutesi

Ku wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018, Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), ugiye gutangira kwigisha abaturage uburenganzira bwabo no kungurana ibitekerezo mu byakorwa kugira ngo ibivungwa mu Itegeko Nshinga kuva ku ngingo ya 45 kugeza ku ya 47 byubahirizwe.

Izi ngingo z’Itegeko Nshinga ziha abaturage uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu gufata ibyemezo ku bibakorerwa no gutanga ibitekerezo bisanzuye.

Umuyobozi wa CLADHO akaba n’Umuvugizi w’imiryango nyarwanda itari iya Leta, Sekanyange Jean Léonard, avuga ko uyu mushinga wo guha abaturage ijambo mu kuvuga ibyo bifuza ku bayobozi bwabo kugira uruhare mu byo bagenerwa uzabafasha kuzamura imyumvire.

Yagize ati “CLADHO isanzwe ifasha muri gahunda yo kumenyesha abaturage ibibakorerwa no kumenya itegurwa ry’ingengo y’imari. Ariko uyu mushinga uzamara amezi atandatu.

Twegereye abaturage  tureba uko bagira uruhare mu byo bagenerwa kandi tuganira n’abayobozi batandukanye ndetse n’abahagarariye abaturage mu byiciro bitandukanye. Ibyo bizatuma n’abaturage bagira ubumenyi ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu byo bakorerwa.”

Sekanyange yakomeje avuga ko uyu mushinga bateguye bashingiye ku bushakashatsi bukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere -RGB gikora buri mwaka, bigaragaza ko imyumvire y’abaturage iri hasi mu kugira uruhare mu bibakorerwa.

Muriki gikorwa cyo kumurika uyu mushinga, Kazayire Judith, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana imitangire ya serevisi n’imiyoborere myiza muri RGB, avuga ko uyu mushinga uzagira akamaro kagaragara, kuko uje wunganira Leta muri gahunda yashyizeho yo guha abaturage ijambo nkuko itegeko shinga ribigena.

Kazayire akomeza agaragaza impungenge z’umusaruro bizatanga. Yagize ati “iki ni igikorwa cyiza, kuko imiryango itari iya Leta ni abafanyabikorwa bacu mu miyoborere. Kuba hiyongeyeho uyu mushinga, ni byiza ariko turabibutsa ko aya mafaranga  muba mubonye, mukwiye kuyakoresha neza n’ubwo ari ay’abaterankunga, aba yahawe abaturage kugira ngo umushinga yagenewe ugerweho. Ntibikwiye ko akoreshwa nabi n’ubwo ntabyo tubaziho. Tubitezeho kuzamura abaturage nk’uko bisanzwe.”

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere dutatu ari two Musanze, Gisagara na Ngororero aho ariko ntibivuga ko kuhahitamo ariho hafite abaturage bafite imyumvire iri hasi mu burenganzira bwabo, ahubwo uko ubushobozi buzaboneka bazagera n’ahandi nk’uko bitangazwa na CLADHO. Uyu mushinga ukaba waratewe inkunga na USAID.

Kazayire Judith, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana imitangire ya serevisi n’imiyoborere myiza muri RGB (Ifoto/Scovia M.)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities