Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Me Nkongori Laurent yatorewe kuyobora ARDHO

Me Nkongori Laurent watorewe kuyobora ARDHO muri manda y'imyaka itatu (Photo/Panorama)

Umunyamategeko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Nkongori Laurent, ku cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2017, yatorewe kuyobora imfura mu miryango nyarwanda iharanira uburenganzira bwa muntu ARDHO (Association Rwandaise pour la Defense des Droits de l’Homme).

Mu nteko rusange ya ARDHO, yabereye mu cyumba cy’inama cya St Paul, mu karere ka Nyarugenge, abanyamuryango bagiriye icyizere, umwe mu bawushinze, Me Nkongori Laurent, kugira ngo abayobore muri manda y’imyaka itatu.

Me Nkongori aganira n’Ikinyamakuru Panorama yadutangarije ko yishimye kuba abanyamuryango bamugiriye icyizere, kandi bimwibukije amateka y’ishingwa rya ARDHO, kuko aho yatorewe ari na ho umuryango washingiwe mu 1990.

Agira ati: “Ndishimye cyane kuba abanyamuryango bangiriye icyizere. Nishimiye kuba umuryango nagizemo uruhare mu itangira ryawo ubu bantoreye kuwuyobora. Tugiye gukora ibishoboka byose turusheho kuwumenyekanisha binyuze mu bikorwa, ku buryo n’abari baracitse intege babona ko umuryango uhari kandi ukora bakagaruka.”

Me Nkongori yibutsa abanyamuryango kwitabira gutanga umusanzu w’umuryango buri mwaka nk’uko byagenwe kandi bakitabira ibikorwa byawo banarushaho kuwumenyekanisha n’aho bakorera.

Me Kabuye Ngendahayo Jean wari uyoboye ARDHO imyaka itandatu, yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko hari byinshi bakoze bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu, asaba Komite nshya gukorana nk’itsinda rimwe kandi bagakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Agira ati: “Gahunda twihaye mu guharanira uburenganzira bwa muntu twavuga ko twabigezeho nibura kuri mirongo inani ku ijana. Harimo guharanira uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa, uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana. Twaraburaniye kandi byagenze neza.”

Me Kabuye atangaza kandi ko mu mikorere yabo hari inzitizi zo kutagira ingengo y’imari yabo bwite kuko bakoresha amafaranga aturuka mu baterankunga, bituma batigenera ibikorwa.

Aha ubutumwa Komite nshya. “Turabasaba gukora cyane kuko uburenganzira bwa muntu buraharanira kandi ni uguhozaho.”

Komite Nshya yatorewe kuyobora ARDHO muri manda y’imyaka itatu igizwe n’aba bakurikira:

Perezida: Me Nkongori Laurent

Visi Perezida wa mbere: Gahima Martin

Visi Perezida wa kabiri: Mukarugira Marie

Umunyamabanga Mukuru: Minani Apollinaire

Umubitsi: Me Gashema Felicien

Panorama

Mu nteko rusange ya ARDHO abanyamuryango batanga ibitekerezo mu bwisanzure (Photo/Panorama)

Inteko rusange ya ARDHO yabereye muri St Paul ari naho uyu muryango washingiwe mu 1990 (Photo/Panorama)

Abanyamuryango ba ARDHO basoje inteko rusange ku wa 24 Nzeri 2017 (Photo/Panorama)

Me Kabuye Ngendahayo Jean usoje manda ya kabiri muri ARDHO (Photo/Panorama)

Komite Nyobozi Nshya ya ARDHO-L-R: Minani Apollinaire (Umunyamabanga Mukuru), Mukarugira Marie (Visi Perezida wa kabiri), Me Nkongori Laurent (Perezida), Gahima Martin (Visi Perezida wa mbere) na Me Gashema Felicien (Umubitsi) (Photo?Panorama)

 

 

 

 

1 Comment

1 Comment

  1. Dusengimana sylidion

    April 14, 2024 at 09:05

    Mbashimiye ikiganiro cyiza mwatugejejeho, ariko nifuzaga contact za nyakubahwa Me Nkongori Laurent kuko hari unkunga mu mategeko na musabaga.
    Thx.

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities