Ku wa kabiri tariki ya 12 Mata 2016, Minisiteri y’uburezi yibutse abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye ( MINEPRISEC) Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco ( MINESUPRES) hamwe n’abandi bakozi b’ibigo by’izo Minisiteri bakoreraga imirimo itandukanye i Remera na Kicukiro kuri IMPRISCO, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata1994, yifatanije n’imiryango yabo yarokotse, kandi ibizeza ko izakomeza kubaba hafi mu bikorwa bitandukanye byo kwiyubaka no kongera kwigirira icyizere cyo kubaho.
Muri uyu muhango Minisiteri y’uburezi yagarutse ku bikorwa bitandukanye imaze gukorera bamwe mu bagize iyi miryango yarokotse y’abahoze ari abakozi bayo n’ibindi bikorwa iteganya gukomeza gukora hirya no hino mu gihugu birimo kububakira amacumbi, kwishyurira abanyeshuri muri za Kaminuza, gusura inzibutso no kuzitera inkunga n’ibindi.
Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba mu ijambo rye yagize ati “Tuzakomeza kuba hafi imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abasigaye bo mu miryango y’abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’uburezi, kandi twebwe nka Minisiteri, nitwe tugomba kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu burezi; kuko ibyabaye mu gihugu byaturutse ku ikwirakwizwa ry’amacakubiri mu mashuri.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, we yagarutse ku bikorwa bamaze gukora n’ibyo bateganya gukomeza gukorera iyi miryango. Yagize ati “Muri uyu mwaka turateganya kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Musanze, gutanga inka 2 ku batishoboye bacitse ku icumu, gusura impfubyi irera izindi 3, gutanga amazi n’amashanyarazi mu ngo 20 z’abarokotse Jenoside bo mu karere ka Gisagara, no gusura inzibutso zirimo urwa Bisesero, Kinazi na Rusatira.”
Rwamukwaya yibukije abitabiriye uyu muhango ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, gukomeza gufatanya mu kuba hafi abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo barusheho gukomeza kwiyubaka kandi bagafatanya mu kurwanya ingengabitekerezo yayo, kuko ariyo ikura ikavamo amahano nk’ayagwiriye u Rwanda. Bityo abanyarwanda bagaharanira ko izashira burundu binyuze cyane cyane mu burezi n’uburere buhabwa abana bakiri bato n’urubyiruko ruri mu mashuri.
Mu bindi byagarutsweho muri uyu muhango ni ibimenyetso by’ingenzi bigaragaza ko Jenoside ishobora kutazongera kuba mu Rwanda ukundi, nyuma kurebera hamwe impinduka ziri mu burezi bwa none bihabanye cyane na mbere ya Jenoside.
Izo mpinduka zirimo kugira amahirwe angana kuri buri munyeshuri, integanyanyigisho zitarimo ingengabitekerezo, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakwirakwijwe mu mashuri ndetse n’ishyirwa mu myanya n’isuzumabumenyi ringana kuri bose. Ibi bikaba ari byo bitanga icyizere ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.
Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahoze ari abakozi ba minisiteri y’uburezi, ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 6 kuva iyi gahunda yatangira. Kuri iyi nshuro hibutswe abagera kuri 77, ari na bo bamaze kumenyekana ariko uyu mubare ukaba ushobora kwiyongera kuko hagikorwa ubushakashatsi kugira ngo hamenywe umubare nyakuri w’abakozi b’iyi minisiteri bahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Panorama

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Mulumba, ashyira indabo ku rwibutso rwubakiwe abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoreraga Minisiteri zari zifite uburezi mu nshingano zazo ndetse n’ibigo byari bizishamikiyeho

Hacanwe urumuri rw’icyizere

Umuhango witabiriwe n’abantu benshi

Amwe mu mafoto y’abari abakozi ba MINEDUC n’ibigo byari biyishakiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mukabaziga Patricie, umwe mu batanze ubuhamya














































































































































































for more information
July 6, 2016 at 15:48
Thanks-a-mundo for the blog article.
cruises from Sydney
July 3, 2016 at 19:35
I truly appreciate this post. I ave been looking all over for this! Thank goodness I found it on Bing. You have made my day! Thx again!
to read more
June 22, 2016 at 06:36
Im thankful for the article.Thanks Again. Really Great.
more information
June 17, 2016 at 12:27
Thanks again for the blog.Thanks Again. Really Great.
cruises from Sydney
June 13, 2016 at 21:00
This is very interesting, You are a very skilled blogger. I have joined your rss feed and look forward to seeking more of your wonderful post. Also, I have shared your web site in my social networks!
more information
June 10, 2016 at 16:50
I am so grateful for your article post.Much thanks again. Fantastic.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 07:38
Im thankful for the article. Cool.
fuck your mom
May 23, 2016 at 13:18
4cZG5o You ave made some good points there. I checked on the net to find out more about the issue and found most individuals will go along with your views on this web site.