Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, ku munsi wo kwizihiza ku nshuro ya 44 isabukuru yo gutera amashyamba ku wa 9 Ugushyingo 2019, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi, batera ibiti 16,000 ku buso bwa Hegitari 80.
Ubwo yatangizaga igihembwe cyo gutera amashyamba 2019/20 gifite insanganyamatsiko igira iti “Amashyamba ni inkingi y’imibereho myiza y’abaturage”, mu butumwa yatanze, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yakebuye abaturage batema ibiti bitarakura n’abandi babiragiramo ihene n’ayandi matungo, abasaba kubiha umwanya bakabirinda kuko imvura n’umwuka mwiza abantu bahumeka bituruka ku biti.
Minisitiri Mukeshimana yagarutse ku kamaro k’amashyamba mu mibereho ya muntu yibutsa abaturage ko imvura n’umwuka abantu bahumeka bituruka ku mashyamba.
Ati “Turabashishikariza kongera imbaraga mu gutera, gukorera no kurinda amashyamba cyangwa ibiti biba byatewe, impamvu y’iki nuko akenshi turatera ugasanga mu miganda nk’iyingiyi abaturage bitabiriye ibiti bigaterwa n’amashyamba agaterwa ariko hashira umwaka cyangwa amezi atandatu ukabona ibyakuze ni bike.”
Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbigarukeho neza kugira ngo ibiti bikure ndabasaba duharanire ko bitaribwa n’ihene cyangwa n’ayandi matungo tubihe umwanya wo kubirinda kugira ngo bikure bitugirire akamaro.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine mu muganda wo gutangiza umwaka wo gutera ibiti 2019/2020, ubwo yari mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi (Ifoto/MINAGRI)
Yasabye abaturage gutera ibiti bivanze n’imyaka kugira ngo bibafashe kurumbura ubutaka ndetse no kubona umusaruro uturuka ku biti bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, yanabashishikarije gukoresha Biogaz n’imbabura za rondereza kugira ngo ibiti bicanwa bigabanuke.
Minisitiri Mukeshimana yasabye kandi abaturage gutera ibiti biribwa nibura buri rugo rukagira ibiti bitatu by’imbuto hagamijwe kurwanya imirire mibi mu bana ndetse no mu baturage bose muri rusange.
Kuri ubu mu gihugu hose hegitari zirenga 700 zihwanye na 30.4 ku ijana by’ubuso bw’igihugu cyose ziteweho amashyamba nk’imwe mu ntego Leta yari yarihaye kugeza mu 2020.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan, na we yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Rukumberi mu gutangiza umwaka w’amashyamba 2019/2020 (Ifoto/MINAGRI)
Mu Karere ka Ngoma ubuso buteweho ibiti bungana na hegitari ibihumbi 10 ku buso bungana na hegitari 12.7 bakaba bakiri hasi cyane ugereranyije nibyo bagomba kugeraho ugeranyije nimyaka irindwi irimbere amashyamba yabaturange angina na hegitare ibihumbi 565 amashyamba ya reta angina nahegitare ibihumbi 2652 amashyamba yakarere angana nahegitari ibihumbi 334 ibiti bivangwa nimyaka buteye kubuso hegitare 2348.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yashimiye cyane abahisemo ko uyu munsi ubera mu karere ka Ngoma akaba yasabye abaturage kumva impanuro bari bubagezeho.
Yakomeje avuga ko mu karere ayoboye biteguye gutera ibiti bivagwa n’imyaka ku buso bungana Hegitari 30.5 mu murenge wa Karembo no mu wa Rukumberi Hegitari 456.6, bazatera ibiti by’imbuto ziribwa bingana na 7.792 byinganjemo Avoka, Imyembe n’ibindi.
Agira ati “Twifuza natwe kugira akarere gatoshye. Twiguye gutera ibiti bitoshye cyane mu karere k’ibiyaya bitoya, harimo Munira, Sake na Mugesera no ku nkengero z’uruzi rw’Akagera; tukaba twaratangiye kugerageza aho tumaze gutera kuri hegitari mirongo ine, n’abaturage bakaba babitera. Gusa bitewe n’uko kubitubura bisaba ubuhanga bwishi, twifuza ko mwatuba hafi ku buryo uzajya agera aha azajya abona ibiti by’ibigazi, binadufashe kubona amamesa. Tukaba tunashaka gutera igiti k’igifenesi kuko gitanga umusaruro, kandi abaturage bacu baragikunda bamaze igihe bagitera, tukaba dusaba ko hakorwa ubukangurambaga.”
Yakomeje avuga ko hari n’imbogamizi bafite ku bijyanye n’amashyamba hari imihindagurikire y’ikirere ndetse n’umuswa ukunze kwibasira amashyamba, cyane cyane inturusu. Bafite kandi ikibazo cy’abaturage batabasha kuvugurura amashyamba yabo kubera ubushobozi buke. Mu karere ka Ngoma amashyamba ya Leta atanga umusaruro angana na 85 ku ijana.
Izuba n’amatungo bibangamira ikura ry’ibiti
Abaturage bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma muri aka karere ibiti bihaterwa bidakura neza ari uko hakunda kugaragara izuba ryinshi, na bike bizamutse bikaragirwamo amatungo n’abantu bamwe na bamwe.

Abaturage bishimiye kuba bazaniwe ibiti byo gutera, by’umwihariko, ibivangwa n’imyaka (Ifoto/MINAGRI)
Batamuriza Elizabeth, utuye mu kagari ka Rubago, Umudugudu wa Kizi, yagize ati “Ibiti ntabyo twari dufite, tukaba twishimiye ko natwe babiduhaye. Turabitera ariko hari bamwe muri twe babiragiramo amatungo bigatuma bitazamuka, ikindi n’ubutaka bw’inaha usanga kubera izuba ryinshi ridapfa kubyorohera mu mikurire yabyo. Nubwo bimeze bityo tukaba twiteguye kubirinda neza tubibungabunga nubwo bamwe muri twe tutumva.”
Habumuremyi Fidele we yagize ati “Hari abantu babyahuramo inka nijoro ku buryo banazishora no mu mirima yacu. Kugira ngo ibiti dutera bikure rero ni uko Leta idufasha mu guhana abo bantu bonesha amashyamba yacu, kugira ngo tujye tubona imvura ndetse natwe tubone aho twugama izuba tuve mu butayu. Kera hahoze amashyamba, nubwo yari make, ariko usanga barayatemye ntibongere gutera andi, banayatera ugasanga bamwe muri twe bayangiza. Gusa twiteguye guhangana n’abo babyonona.”
Kuri uyu munsi, mu murenge wa Rukumberi hatewe ibiti ibihumbi 16 ku buso bungana na hegitari 80, ibyinshi bikaba ari ibiti bivangwa n’imyaka birimo Gerevariya n’ibindi byera imbuto ziribwa, hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikio cy’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR) mu 2016 ryagaragaje ko amashyamba y’abaturage ari ku kigereranyo cy’ubuso bwa 67 ku ijana, na ho aya leta ari ku kigereranyo cy’ubuso bwa 33 ku ijana; bunagaragaza ko amashyamba y’abaturage afashwe nabi kandi afite umusaruro muke.
Munezero Jeanne d’Arc
