Imbuto nyinshi ziboneka ku masoko yo mu Rwanda, ziba zaturutse hanze y’igihugu cyane cyane “Imyembe”. Ariko icyo kibazo cyabonye umuti, kuko (Rtd) Maj. Ntabana Frank, ari umuhinzi w’intangarugero w’izo mbuto, kugeza aho arangamiye isoko mpuzamahanga. Ku ikubitiro yasaruye Toni ebyiri, ubu yeza izisaga 20. Mu minsi ya vuba azaba yeza toni ziri hagati ya 50 na 70.
Nibura ni urugendo rwa Kilometero 24 uvuye i Ryabega, ku muhanda Kigali-Kagitumba, na Kilometero 35 uvuye mu mujyi wa Nyagatare, ugana mu mudugudu wa Burera, Akagari ka Rugazi, Umurenge wa Katabagemu, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.
Ukihagera wakirwa n’umurima munini wa Hegitari zigera ku 10, zose zihinzeho ibiti by’imyembe ya kijyambere. Ushimishwa no kubona izo mbuto zitendetse ku biti aho amashami ari hafi gukora hasi, kuko hari n’urubuto usanga rumwe rupima hafi ibiro bibiri.
(Rtd) Major Ntabana afite imyaka 61 y’amavuko. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kaminuza mu by’ubuzima (Health Sciences). Akiri i Bugande yakoze mu mavuriro anyuranye ariko mu 1984 yinjiye mu gisirikare cya Uganda, mu 1990 yari mu ngabo za APR ari mu batabaye igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. N’ubundi ari umuganga. Yashinzwe imirimo inyuranye mu gisirikare. Mu 1994 yabaye umuyobozi wa Protocole n’ubutegetsi mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu kugeza ubwo yasezererwaga mu 2004.
Amaze gusezererwa mu gisirikare ntiyakomeje umwuga yize w’Ubuganga. Yabanje gukora muri Serena Hotel ari umuyobozi ushinzwe umutekano, mu gihe kingana n’umwaka umwe, ahagarika akazi.
Yatangiye gukora ingendoshuri mu bihugu binyuranye, ahereye muri Uganda, Kenya no muri Afurika y’Epfo gukopera ibyo abandi bakora. Avuga ko yabonye ibikorwa binshi birimo ubuhinzi bw’imbuto ziribwa, imboga n’ubworozi bw’ihene yibaza impamvu mu Rwanda bidashyirwamo imbaraga kandi byashoboka.
«Nahise mfata icyemezo cyo kugurisha inka zose nari ntunze (…) ariko abantu baranseka cyane (….). Nazanye imashini zirahinga, nshyiramo n’abakozi basanzwe, batunganya umurima, mu 2010 ntangira guteramo ibiti by’imyembe.»
Avuga ko icyatumye yinjira mu mushinga w’ubuhinzi ni uko ubutaka ari ubukire kandi ibibuvamo ari byo bitunze Isi kandi bitazahagarara keretse igihe abantu bazaba batakiriho. Akunda ubuhinzi kuva ari umwana, kuko hari abo butunze kandi bameze neza.
Icyatumye ahitamo guhinga imyembe kandi bitari bisanzwe ko umuntu abona umurima nk’uwo afite mu Rwanda, byatewe nuko yabonye ko mu Rwanda hari isoko. Ikindi ni uko bitamubuza guhingamo indi myaka itazamuka cyane nk’ibishyimbo cyangwa ibindi, kuko hagati y’igiti n’ikindi hari umwanya ungana na metero indwi (7m).
Mu 2010 ni bwo yateye ibiti bya mbere, ariko gutunganya umurima yabitangiye mu 2009. Imbuto yazikuye muri NAEB, urugemwe rumwe arugura amafaranga y’u Rwanda magana atanu (500Frw). Ubu afite ibiti by’imbuto bigera ku 1500, kandi byose byatangiye kwera ariko hari ibitarasarurwa.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2013 ni bwo yasaruye imbuto za mbere, icyo gihe igiti kirekire cyareshyaga na metero imwe (1m), imbuto zabaga ziri ku giti zari hagati y’ibiro 5 na 20 yasaruye nibura toni ebyiri. Ku nshuro ya kabiri igiti cyeze nibura ibiro imbuto 40. Ubu igiti kimwe kiba gifite imbuto ziri hagati ya 80 na 100, aho afite umusaruro w’imyembe usaga toni 20. Ateganya ko igihe ibiti byose bizaba byeze neza azasarura nibura toni ziri hagati ya 50 na 70.
Gukora ibikomoka ku mbuto
Ubu (Rtd) Maj. Ntabana Frank arashaka ibyangombwa kugira ngo ye gucuruza imbuto gusa, ahubwo akore uruganda ruzitunganya ku buryo nta zishobora kwangirika, zizajya zitunganyirizwa hafi.
Ateganya kuzagura umushinga we ku buryo n’abaturanyi bazitabira ubuhinzi bw’imyembe, kuko ateganya gutunganya ingemwe, ku buryo uruganda rutazagira ikibazo cy’umusaruro muke.
Gahunda yo kuhira imyaka
Nkubana yanze guhinga imyembe yonyine kuko umwanya usigara hagati y’igiti n’ikindi agomba kuwubyaza umusaruro, ku buryo igihe imyembe izaba ihunduye azahita yinjira mu kubyaza ubutaka umusaruro.
Igihe cy’izuba azajya ahingamo inyanya, ibitunguru n’imboga zisanzwe kugira ngo mu gihe abandi badahinga, we akoresheje uburyo bwo kuhira abyaze ubutaka undi musaruro kandi ibiti by’imyembe na byo bihore bitoshye.
Umutara ni agace gakunda kurangwa n’izuba ry’igihe kirekire, kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri, kuhira imyaka azabikora yifashishije ibizenga bibiri, ni ukuvuga kimwe (Dam shit) ya m3 250 na (Valley Dam) ya m3 zirenga 2000.
Inama atanga
“Gukora umushinga ukazakugirira akamaro ni ukwiyemeza kureka gutakaza amafaranga mu bidafite akamaro, kandi ukagira ibyo wigomwa. Iyo ushaka inyungu zirambye wigomwa byinshi kandi iyo utekereza ko ikintu gishoboka kirashoboka. Hari byinshi tujyamo bidafite inyungu kandi bikadutwara amafaranga. Ayo yose tugiye tuyazigama twayabyaza imishinga idufitiye akamaro.” Ntabana atanga inama.
Asaba kandi buri wese guhitamo icyerekezo aha ubuzima bwe, kuko icyo umuntu ahisemo gishoboka iyo agishyizeho umutima n’imbaraga.
Asaba Guverinoma kurushaho kwegera abahinzi ikarushaho kubumva no kumenya icyo bakeneye, kuko bituma bakora ibindi byinshi, kandi bagashobora guhatana ku isoko mpuzamahanga.
Iyi ni yo Pansiyo yanjye
“Ikintu cyose ni ugukora. Gukora ni cyo Imana yadushyiriye mu Isi, kuko icyo utarakora udashobora kukimenya. Abantu bahaguruke bajye kwigira ku bandi, nta kabuza ibyo dushaka tuzabigeraho. Iyo ukoze uhora utekereza ibiguteza imbere, nta mwanya ugira wo kujya mu bidafite akamaro. Iki gikorwa nagihisemo ngo kimbere pansiyo.” Impanuro za Ntabana.
Imbogamizi
(Rtd) Maj. Ntabana avuga ko imiti akoresha ijyanye n’igihe ihenda cyane, kuko bimusaba kujya kuyigura muri Kenya.
Rene Anthere Rwanyange
anthers2020@gmail.com

Igihe cy’izuba ntigikanga Ntabana kuko yuhira ibihingwa bye


Imyembe yera mu murima wa Ntabana ihanganye ku isoko n’ituruka mu karere

Rtd Maj. Frank Ntabana arangamiye isoko mpuzamahanga
















































































































































































PAPAYA
May 27, 2021 at 18:22
Yes, Sovereignity
cruises from Sydney
July 3, 2016 at 21:31
I think other web site proprietors should take this web site as an model, very clean and magnificent user genial style and design, let alone the content. You are an expert in this topic!
more information
June 27, 2016 at 18:48
Thank you ever so for you post.Really thank you! Awesome.
to read more
June 24, 2016 at 15:13
Very neat post.Really looking forward to read more. Keep writing.
for more info
June 22, 2016 at 06:03
Say, you got a nice blog post. Really Cool.
cruises from Sydney
June 13, 2016 at 23:02
I think this is a real great article post.Thanks Again. Awesome.
more information
June 10, 2016 at 17:39
Appreciate you sharing, great blog post.Really looking forward to read more. Really Great.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 08:23
Say, you got a nice blog post.Really thank you! Awesome.
porn movies
May 23, 2016 at 20:56
v6xu8G Thank you ever so for you article.Much thanks again. Much obliged.