Mu rwego rwo gukomeza kwigisha abanyarwanda intego y’ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” tariki ya 9 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yigishije abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagatare uko bakwiye kwirinda impanuka. Aba banyeshuri bibukijwe ko uku kwezi turimo kwahariwe ibikorwa bya Polisi aho kugeze ku cyumweru cya kane cyagenewe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Insanganyamatsiko y’iki cyumweru iti “Uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka”.
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagatare bagera kuri 950 barikumwe n’abarezi babo.
Umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyagatare, Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Nzamurambaho, yababibukije ko abanyeshuri na bo bafite uruhare rukomeye mu gukumira impanuka zibera mu muhanda.
Yagize ati “Banyeshuri mufite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda mwubahiriza amategeko awugenga mwirinda gukora amakosa ashobora guteza impanuka.”
AIP Nzamurambaho yasabye abo banyeshuri kujya bagendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda kugira ngo ikinyabiziga kibaturuke imbere bakireba.
Yagize ati “Mukwiye kujya mugendera ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda kugira ngo ikinyabiziga giturutse imbere kize mukireba, mwabona gishobora kuba cyateza impanuka mukagihunga.”
Yakomeje abibutsa ko bakwiye kwirinda gukinira mu muhanda kuko umuhanda atari umuharuro, ababwira ko mu gihe bagiye kwambuka bajya babanza kureba iburyo n’ibumoso bakirinda kurangara.
AIP Nzamurambaho yasabye abanyeshuri kujya bambukira ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing) birinda kuhaganirira cyangwa ngo baharamukanyirize, abasaba kwirinda kwambuka bavugira kuri telefoni kuko biteza impanuka.
Yabashishikarije kwirinda kwihuta mu gihe batwaye amagare abayifashisha mu kwiga ndetse bakirinda kurihekaho abantu barenze umwe kuko bishobora kubatera impanuka.
Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe y’igishobora guteza impanuka ndetse n’ikindi cyaha icyo aricyo cyose.
Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagatare biyemeje guharanira gusigasira amagara yabo ndetse n’ay’abandi barwanya impanuka zo mu muhanda.
Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
