Ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2019, Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare ku bufatanye n’abaturage bameneye mu ruhame rw’inteko z’abaturage ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye.
Ibi biyobyabwenge bigizwe na litiro 163 za Kanyanga, udupfunyika 100 tw’urumogi, Zebra amakarito 64, African Gin na Soft Gin amakarito 69 n’izindi nzoga zitemewe litiro 94, byose bikaba byaramenewe mu ruhame imbere y’inteko z’abaturage ubwo zateranaga basabwa kubyirinda no kubirwanya.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, Senior Superintendent of Police (SSP) Claude Bizimana, yavuze ko ibi biyobyabwenge byafashwe mu gihe kingana n’ukwezi bifatirwa mu mirenge itanu itandukanye ariyo Karangazi, Rwempasha, Matimba, Tabagwe na Kiyombe.
Yagize ati “Ibi biyobyabwenge byafashwe guhera mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka mu bikorwa byo kubirwanya, iyo tumaze kubifata dutegura igihe tukabimenera hamwe mu nteko z’abaturage, bakanasobanurirwa ububi bwabyo n’ingaruka bigira ku muryango nyarwanda.”
Yakomeje avuga ko ibi biyobyabwenge kugira ngo bifatwe abaturage babigizemo uruhare akaba ariyo mpamvu iyo bimaze gufatwa bimenerwa mu ruhame bakabona ko amakuru batanga agira akamaro mu kurwanya ibyaha bitandukanye.
SSP Bizimana yakomeje asaba buri muntu wese kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge bimureba bitareba gusa inzego z’umutekano kuko ingaruka zabyo iyo zije zigera ku muryango nyarwanda cyane k’uwabyishoyemo.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse bikanagira n’ingaruka ku mutekano w’igihugu kuko aho byagaragaye niho harangwa ingeso mbi nko gukubita no gukomeretse, gufata ku ngufu, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byaha byinshi bitandukanye bihungabanya umutekano w’abanyarwanda.”
Yakomeje asaba ababyeyi gushyira abana mu mashuri kuko umwana utiga ariwe ugaragara cyane mu kwishora mu ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, agasaba buri wese guhaguruka akabirwanya atangira amakuru ku gihe, kugira ngo twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Ngoga John, yasabye abaturage guhaguruka bagafatanya na Polisi mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.
Aho yavuze ko ibiyobyabwenge bihungabanya umudendezo w’abaturarwanda kuko aribyo nyirabayazana w’ibindi byaha, binagira n’ingaruka zitandukanye zirimo izo ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abantu, ku murimo cyangwa umwuga umuntu yari asanzwe akora ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko.
Panorama
