Rene Anthere
Inka zisaga 230. 000 zo mu Karere ka Nyagatare zatangiye gukingirwa indwara y’igifuruto n’iy’uburenge mu rwego rwo guhangana n’indwara z’ibyorezo zikunze kwibasira amatungo by’umwihariko muri ibi bihe by’impeshyi.
Ni igikorwa aborozi bavuga ko bakiriye neza kuko kigamije kurinda no kurengera amatungo yabo.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni igikorwa gikorerwa mu Mirenge yose y’aka karere, uko ari 14, hakingirwa inka zifite kuva ku mezi atandatu kuzamura kandi bigakorwa ku buntu.
Mugiraneza Elisa, ni umworozi wororera mu Kagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe. Avuga ko inkingo nk’izi zirinda inka kurwaragurika.
Agira ati “Inkingo zifasha inka zacu kutarwaragurika, kubera Ibiza birimo uburenge, igifuruka, ubutaka n’inzindi ndwara nka za Ruhaha, inzoka… Ubwo rero inka zikingiwe zihorana ubuzima bwiza…”
Indwara y’igifuruto, ni imwe mu zikunze kwibasira inka zo muri aka gace, aho inka yafashwe irangwa no guhinda umuriro, gucika intege, kuzana urukonda n’utubyimba ku ruhu ndetse n’ibindi bimenyetso bituma itabasha kurya no kunywa bikayiviramo gupfa byihuse.
Iyi ndwara akenshi ikwirakwizwa n’amasazi ari na yo mpamvu yandura vuba cyane. Ni mu gihe indwara y’uburenge na yo ikunze kugaragara muri aka Karere, Imirenge imwe n’imwe igashyirwa mu kato.
Impuguke mu by’ubworozi, Dr. Kabangira Gahigana Justus, avuga ko gukingira izi ndwara ari ngombwa cyane kugira ngo amatungo ashobore kugira ubudahangarwa.
Agira ati “Ibyo rero tubikora kugira ngo inka tuzongere ubudahangarwa. Iyo urukingo ruzigezemo, ni ukuvuga ko iyo hagize inka ifatwa n’igifuruto, cyangwa n’uburenge, kubera ko ziba zarakingiwe ya ndwara ntabwo izizahaza…”
Ibikorwa byo gukingira izi ndwara (Igifuruto n’uburenge) bizamara amezi abiri, bikaba birimo gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB na Kampani yitwa Africa Agri-Vet Services.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, asaba aborozi ubufatanye borohereza abavuzi b’amatungo bari muri iki gikorwa kugira ngo kigende neza.
Agira ati “Aborozi icyo basabwa ni ubufatanye kuko amatungo baba bakingira ari ayabo. Abaza bakingira rero baba bakeneye gufatanya na bo kugira ngo akazi kabo gakorwe vuba, bave ku muturage umwe bagera ku wundi…”
Mu Karere ka Nyagatare, habarurwa inka zisaga ibihumbi magana abiri na mirongo itatu, ibi bituma aka karere kaba aka Mbere ku bworozi bw’inka nyinshi mu Rwanda.
Urukingo rw’indwara y’igipfuruto rurimo guhabwa inka zose muri rusange, mu gihe urw’uburenge, by’umwihariko, rwo ruhabwa inka z’aborozi bo mu Mirenge ikora ku mipaka ihuza aka Karere n’ibihugu birimo Uganda na Tanzania.












































































































































































