Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Abagore 12 bahamijwe icyaha cya Jenoside bafunguwe nyuma y’inyigisho bahawe

Panorama

Abagore 12 bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye mu igororero rya Nyamagabe, bari bamaze iminsi bahabwa amahugurwa abategurira gusubira mu muryango Nyarwanda, baravuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no kubana neza n’abo basanze.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bahamijwe n’inkiko basubiye mu miryango yabo, bavuga inyigisho zinyuze mu mahugurwa bahawe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora, RCS, mu gihe cy’iminsi 10 yabubatse ku buryo biteguye kubanira neza abo basanze bose ndetse no kubaka igihugu.

Bamwe mu bagize imiryango y’aba bagororwa nabo baje muri iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, harimo n’abiteguye kwakira abo mu miryango yabo bagiye guhita barekurwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwera Kayumba Alice, asaba abatashye mu miryango yabo kurangwa n’indangangaciro z’umuco Nyarwanda bakaba Abanyarwanda biteguye kubaka igihugu.

Abasoje aya mahugurwa bose hamwe uko ari abagororwa b’abagore 53, bashyikirijwe icyemezo cy’uko bayakurikiye, 12 bakaba ari bo bahise bafungurwa kuko barangije ibihano bakatiwe n’inkiko bakaba basubira mu miryango yabo kuri uyu wa Gatanu.

Uwera Kayumba Alice, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities