Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku kibazo cy’umuvuduko wo mu muhanda washyinzwe ku kirometero 40 ku isaha mu mujyi wa Kigali, avuga ko bisa no kwigana abagenda n’amaguru.
Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo gushimira abasora ubaye ku nshuro ya 19 kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2020, mu muhango wabereye mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo.
Perezida Yavuze ko amaze iminsi akurikirana ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’ibihano bitangwa mu muhanda n’uburyo za Camera zikomeje kwandikira abantu benshi, mu buryo yasanze uy’ umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha abantu batawuvugaho rumwe, kandi hari abagaragaza ko ubangamye.
Yagize ati “Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe bakoresha amagurugu tugenda., Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, ariko na none ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagira aho ujya. Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira uko tubihuza.”

Perezida Kagame avuga ko yasabye abapolisi kuringaniza ibyo bipimo by’umuvuduko ku buryo abantu bakwihutira kugera iyo bajya hatabayeho impanuka.
Yavuze ko abantu benshi yabonye bishimiye iki gitekerezo akaba yijeje ko aza gushaka ababishinzwe bagakemura icyo kibazo.
Umukuru w’igihugu kandi yanenze ikijyanye no guhanira abantu umuvuduko runaka kandi nta cyapa gihari kibwira abantu uwo bakwiye kuba barimo kugenderaho mu gace runaka.

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko mu bihano birimo gutangwa harimo akarengane,perezida avuga ko hakwiye kongerwa uwo bagabanyije cyane, ariko na none abatwaye ibinyabiziga bakirinda umuvuduko ukabije.
Iri tegeko ririmo kubahirizwa mu mategeko y’umuhanda n’iryo mu 2002, ku buryo abantu benshi bahamya ko rikwiye guhinduka bijyanye n’imihanda myinshi, myiza kandi minini yubatswe, bitandukanye n’uko ibintu byari bimeze mu myaka 20 ishize ubwo itegeko ryashyirwagaho.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































