Raoul Nshungu
Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri biga muri ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abereka uko abanyarwanda babayeho n’uko bakemura ibibazo byabo.
Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’aba banyeshuri bari mu Rwanda, ababwira ko Abanyarwanda bahisemo guhangana n’ibibazo byabo mu buryo bwabo. Umukuru w’Igihugu yababwiye ko bahisemo kwerekeza amaso ku bibakwiye kandi byingenzi ndetse ko ubu bunze ubumwe.
Agira ati “Nko mu kindi gihugu cyangwa indi sosiyete, Abanyarwanda bafite uburyo bwabo, bafite ibibazo byabo, bafite uko bahangana na byo. Duhuza uburyo bwacu na sosiyete, tugakemura ibibazo byacu hashingiwe ku gusobanukirwa abo turi bo, abo dushaka kuba bo, aho tuva, aho dushaka kugera.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe zikomeye mu iterambere ariko ko ko rutateye imbere muri byose.
Akomeza agira ati “Turabizi ko hatewe intambwe nyinshi, ariko ntabwo twateye imbere muri byose. Nta nubwo tugomba gutera imbere muri byose. Ariko tugerageza gutera imbere ni byo bituraje ishinga cyane.”
Nk’uko Perezida Kagame abigarukaho abanyarwanda bafite amasomo ava mu bihe bibi banyuze mo bityo ntibashobora guteta.
Agira ati “Ntabwo duteta. Nta byinshi dufite byatuma duteta. Dufite amasomo twakuye mu mateka mabi yacu. Ubwo rero, utora ibyawe, ugakomeza cyangwa ukarimbuka. Dukorera hagati y’iyi mirongo.”
Si ubwa mbere abanyeshuri bo muri iri ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard basuye u Rwanda kuko n’umwaka wa 2024, bakiriwe na Perezida Paul kagame.
