Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Irerero ryabaye igisubizo ku babyeyi batabonaga uko bakurikirana abana kubera imibereho

Ababyeyi barerera abana mu rugo mbonezamikurire (EDC) riri mu kigo nderabuzima cya Majengo, mu karere ka Rubavu, bashima iyi gahunda ya Leta, kuko yabafashije kwita ku bana bato bashobora guhangana n’imirire mibi n’igwingira.

Urugo mbonezamikurire ruri mu kigo nderabuzima cya Majengo cyubatse mu mudugudu wa Buhojo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Iki kigo gitanga serivisi zijyanye n’imirire iboneye, cyongera iy’uburezi ndetse n’isuku n’isukura. Ku babyeyi baharerera bavuga ko cyabafashije byinshi, birimo kurwanya imirire mibi n’igwingira ariko kandi by’umwihariko cyabafashije no kurwanya ubuzererezi ku bana bageze mu myaka y’ishuri.

Uwizeyimana Solange ni umwe mu babyeyi barerera muri EDC Majengo akaba anakorera ubucuruzi buciriritse ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Yishimira ko urugo mbonezamikurire rwabafashije mu kurera abana, kandi bikaba byaranabafashije mu kurwanya umwanda aho bakorera ubucuruzi.

Agira ati “Ubundi abana bacu bicwaga n’inzara turwana no gushaka uko babaho. Ubu mu rugo mbonezamikurire bitabwaho, ntibicwa n’inzara, bariga, kandi natwe byadufashije ku gusobanukirwa uko bita ku bana mu bushobozi buke tuba dufite kandi ntibagire imirire mibi. Abana bacu ntibagihura n’indwara zikomoka ku mwanda ndetse n’imirire mibi.”

Abana batozwa imikino (Ifoto/Munezero)

Nkurunziza Hussein ukora akazi k’ububukanishi, na we arerera mu rugo mbonezamikurire ariko umwana we akaba yiga mu mashuri abanza. Agira ati “Uru rugo rwaje ari igisubizo ku bibazo abana bacu bahuraga nabyo cyane cyane ku bijyanye n’imirire ndetse n’uburere. Abana bacu ntibaryaga indyo yuzuye kubera ko twirirwaga dushaka imibereho, ikindi kandi birirwaga bazerera muri karitsiye. Ubu ibyo byose byaracitse. Umwana wange asigaye avuga icyongereza kandi yabyigiye aha. Biranezeza nkaba nsaba ababyeyi bose bafite abana, aho kubareka bakirirwa bazerera mu mujyi bazabazane bige imico myiza bahabwe uburere kandi banakure neza.”

Kawera Julienne na we arerera mu rugo mbonezamikurire rwa Majengo. Ashima uru rugo kuko rwamufashije mu burere bw’umwana. Agira ati “Umwana wange ubundi ntiyakundaga igikoma ndetse atanakunda kurya, n’umwana namusigiraga ntiyabashaga kumutegurira ibyo kurya, ariko hano barabinginga kugeza aho umwana abikundiye. Ubu umwana wange ambwira ibyo babagaburiye. Natwe ubwacu batwigishije gutegurira umwana indyo yuzuye ndetse no gutegurira imiryango yacu. Ubu tuzi ko indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbara, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara kandi byose turabifite. Mbere twicwaga no kutamenya kubitegura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambayizina Marie Grace, avuga ko hashyizwe ingufu mu bukangurambaga kuko ibiribwa muri ako karere Bihari, ikibazo kikaba ko abaturage bagombaga gusobanurirwa uko bategura indyo yuzuye no kwita ku bana bato.

Agira ati “Ibiribwa by’ingenzi abaturage barabifite kandi ntibiva kure. K’ubw’amahirwe duturiye ikiyaga cya Kivu, abaturage babona amafi n’insambaza ku buryo bworoshye kandi bikize ku ntungamubiri. Icyo tubatoza rero ni uguhuza ibiribwa bafite bakabikoramo indyo yuzuye. Ibi byose babyigira mu rugo mbonezamikurire.”

Gahunda y’amarerero (EDC) ubu azwi kw’izina ry’urugo mbonezamikurire, ni imwe muri gahunda za Leta zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana. Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo k’Igihugu k’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo mu 2015, bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu nibura 38 ku ijana bafite ikibazo k’imirire mibi.

Mu karere ka Rubavu, abana bari munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi bagera kuri 46.3 ku ijana na ho abafite igwingira bagera kuri 30 ku ijana.

Urugo mbonezamikurire rwa Majengo rwatangiye muri Nyakanga 2018 harimo abana 87. Muri Mutarama 2019, umubare wariyongereye bagera kuri 201, ariko nyuma y’igihembwe cya mbere baragabanyutse bagera ku 189, muri bo abakobwa ni 101 naho abahungu bakaba 87. Iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abana 250. Abana bana bakurikiranwa ababyeyi babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.

Abana batozwa no kugira isuku (Ifoto/Munezero)

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities