Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe udupfunyika dusaga 900 tw’urumogi

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe umugabo n’umugore we bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza urumogi mu baturage.

Kuri uyu 22 Mata 2019, nibwo Polisi yafashe uwitwa Soda Mossi Saudi w’imyaka 39 y’amavuko n’umugore we witwa  Uwera Salama w’imyaka 29, batuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, aho mu rugo rwabo hafatiwe  adupfunyika 960 tw’urumogi.

Nk’uko tubikesha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, abo bafashwe ku makuru yatanzwe  n’abaturege, ko aho batuye hari abantu bacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu baturage.

Yagize ati “Kubera ko abaturage bamaze gusobanukirwa agaciro k’umutekano n’ububi bw’ibiyobyabwenge,  batanze amakuru ko aho batuye hari abacuruza urumogi, Polisi yagiye gusaka mu rugo rwabo ihasanga udupfunyika magana akenda mirongo itandatu tw’urumogi.”

CIP Gasasira  yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko amayere yose bakoresha yamenyekanye kandi n’ibihano ku babifatiwemo bikaba byariyongereye.

CIP Gasasira asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Soda Mossi na Uwera Salama bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenza cyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyo gucuruza urumogi bakekwaho.

Ibiyobyabwenge birimo urumogi, mugo, kanyanga n’andi moko atandukanye yinzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Aba bombi ni baramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities