Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rulindo: Haravugwa insoresore zangiza imirima y’abaturage zikanabahohotera

Abiyita abajenerali abapari ndetse n'abagenge bakomeje kwangiza imirima y'abaturage banabahohotera

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Rudogo mu Murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo bavuga ko babangamiwe n’insoresore zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe biyita abajenerari aho bahohotera abaturage bahatuye n’abahagenda.

Mu mubande uherereye mu kagari ka Rudogo mu Murenge wa Cyinzuzi, hari igishanga gikoreramo umushoramari wemewe ukoreramo ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe. Gusa ngo iki gishanga cyangiritse kuko igice cyacyo kirunzemo umucanga, amabuye n’itaka, bikaba byarakozwe n’abarimo abiyita abajenerari bacukura Gasegereti mu buryo butemewe.

Ku musozi uri hejuru y’icyo gishanga kandi hari umuhanda wangiritse ku buryo no kuhaca n’amaguru bidashoboka, abaturage bahaturiye bavuga ko insoresore zigabije ubwo butaka zigahungabanya umutekano wabo muri ubu buryo basobanura.

Uretse abakuru kandi harimo n’abana bato nabo birirwa muri icyo kirombe mu mirimo yo gucura ayo mabuye y’agaciro, bigahungabanya umutekano wabo ndetse bikagira ingaruka ku buzima bwabo nk’uko aba baturage babihamya.

Bati: “Umuzungu yari yarakoze umuhanda aha hejuru, ariko ubu warangiritse, amazi bayayoboye mu bishanga ubu ntitwabona aho duhinga, bafata umuturage wigendera bakamukubita bakamwambura.”

Byongeye kandi uretse aba baturage hari n’abana bakora muri iki kirombe kandi bitemewe ikerenze ibyo abacuruzi bakorera muri ibi bice bakaba babangamirwa n’uyu muhanda wangirijwe n’aba bajenerali bagasaba ko iki kibazo cya kemurwa vuba bishoboka.

HABUMUREMYI Thadée Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyinzuzi, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko hari icyatangiwe gukorwa mu rwego rwo kugikemura.  Yagize ati: “Twakimenye turakizi kandi bamwe barafashwe kandi bashikirijwe ubugenzacyaha kugirango bahanwe, dukomeje ubukanguramba kugira ngo abakora ibyo bave muri ibyo bikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Ignace NGIRABAKUNZI avuga ko ingamba zigiye kongere gukazwa muguhashya abakora ibi bikorwa, akanasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: “Iki kibazo twagikozeho mu bihe bitandukanye ndetse n’abayobozi batandukanye, kandi bamwe baranafashwe baskikirizwa ubugenzacyaha, ariko usanga hari abagenda bagaruka muri ibyo bikorwa. Abaturage rero bagomba gutanga amakuru ya ahari ibyo bikorwa kugira ngo harebwe icyakorwa. Natwe tugiye kongere kureba uko icyo kibazo giteye.”

Muri uyu murenge wa Cyinzuzi hahoze hakorera Company y’abazungu, ndetse hari n’umuhanda muzima wifashishwaga mu kugera ku musozi hejuru, gusa ngo kuva abo bazungu bahava, uwo musozi wigaruriwe n’izi nsoresore zirimo abiyita abajenerali, abapari ndetse n’abagenge birema udutsiko ahohotera abaturage abandi bakamburwa ibyabo bagahera aho basaba inzego z’umutekano ko zaba hafi y’icyo kibazo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities