Raoul Nshungu
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda avuga ko iyo barebye ibyo Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikora hibazwa niba koko iki gihugu gikeneye amahoro.
Minisitiri, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko mu gihe u Rwanda na RDC bari mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari mu rwego rwo gushaka amahoro ariko iki gihugu kikirwa mu miryango mpuzamahanga gisabira u Rwanda ibihano ibyo bitandukanye n’inzira yari yaratangijwe.
Mu kiganiro yagiraranye na RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko n’ubwo hari inzira zinyuranye zo gushaka umuti, ariko Congo yo idahwema gushaka kuzivangira.
Ati “Kuba Congo ihora mu miryango mpuzamahanga no mu miryango y’Akarere, irega u Rwanda hirya no hino, na byo ni ikibazo kuko turi mu biganiro biganisha ku mahoro. Muribuka ko Perezida wa Repubulika yabonanye na Perezida Tshisekedi i Doha muri Qatar ku itariki ya 18 Werurwe.”
Yakomeje ati “Muribuka ko nanjye ubwanjye nagiye i Washington gusinya amahame aganisha ku masezerano y’amahoro na mugenzi wanjye wa Congo, ubu ngubu tukaba turi no mu biganiro byo kugira ngo tuzumvikane ku masezerano y’amahoro.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imyitwarire y’ubuyobozi bwa DRC butuma umuntu yibaza niba koko ishaka amahoro.
Ati “Turimo turakora ibyo bigamije amahoro mu Karere, ariko mu gihe kimwe Congo ikaba izenguraka Isi yose isabira u Rwanda ibihano. Ibyo rero ni ibintu bitumvikana, ahubwo tukaba twibaza niba koko Congo ishaka amahoro.”
Mu mpera z’iki cyumweru u Rwanda rwikuye mu muryango w’Ubukungu w’Afurika yo hagati ,Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama yabereye i Malabo mu murwa mukuru wa Guinée équatoriale kuwa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko u Rwanda arirwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDCongo irabyitambika.
