Nyitatebuka Vestine wari warasigajwe inyuma n’amateka, uvuka mu murenge wa Nyabitekeri, mu buhamya bwe, yivugira ko yahinduriwe ubuzima na Perezida Paul Kagame.
“Nyakubahwa nduwashigajwe inyuma n’amateka, babandi bitwaga Abatwa; ndagushimira agaciro natwe waduhaye abashigajwe inyuma n’amateka aribo batwa, bari baratujugunye ntaho tubarurirwa muri uru Rwanda, ariko Nyakubahwa ndagushimiye agaciro wadushubije.
Ndagushimiye, abana bacu bariga kubera wowe, nize nabi ku ngoma y’ivangura, ntagira umwenda w’ishuri, ntagira shinge na rugero, nta kayi, ariko ubu mfite umwana uri kwiga mu mwaka wa kabiri segonderi.
Ngushimiye ukuntu wadufashe ukadukura mu majuni, ubu natwe turi abantu nkabandi kubera imiyoborere yanyu myiza.
Nyakubahwa, sinabura kugushimira wampaye Girinka, ubu inka yanjye ejobundi yabyaye ikimasa, ndakigurisha nguramo matora n’igitanda nahoraga nkumbagurika, ariko imiyoborere yawe myiza yatumye nanjye njya ahantu hagaragara.
Ubu mpagarariye abashigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Nyabitekeri, ndi no muri njyanama y’umurenge. Abasigajwe inyuma n’amateka bantumye ngo ‘tuzagutora ijana ku ijana.”
Hakizimana Elias/Panorama-Nyamasheke












































































































































































