Edouard Bizimana ushinzweUbubanyi n’Amahanga muri Guverinoma y’u Burundi avuga ko ingabo z’igihugu cye zitazava muri DRC kuko zagiyeyo kubera amaserano y’ibihugu byombi.
Yemeza ko kugira ngo zive yo byasaba ko ari Kinshasa yonyine ibisaba.
Minisitiri Bizimana avuga ko hari uburyo nubwo budahambaye, bwo kuvugana n’u Rwanda, kuko ngo inzego z’umutekano n’izindi zo mu Rwanda n’iz’i Burundi baraziranye bakomeza kuvugana kenshi.
yashinje u Rwanda ibirego bikomeye byo gufasha umutwe wa AFC/M23, avuga ko u Rwanda rushaka “kwifatira akarere” kandi rwarasinye amasezerano y’amahoro.
Yashinje u Rwanda ko mbere yo gusinya amasezerano na DRC, rubinyujije muri AFC/M23 rwohereje amakamyo menshi y’abasirikaremuri Congo, aca mu kibaya cya Idjwi ngo bafashe uwo mutwe gukomeza intambara ukigarurira Luvungi na Uvira.
Bizimana avuga ko mu minsi ishize, u Burundi bwakiriye impunzi nyinshi zivuye muri Congo zihunga intambara kandi zazanye n’Abarundi bari basanzwe baba muri Congo, abo bose bakiyongera ku zindi mpunzi zisaga ibihumbi 100 zisanzweyo.
Ati: “Ubu icyo barimo gukora, Abanyarwanda barimo kumvisha amahanga ko u Burundi ari bwo ntambamyi kuri ayo masezerano ariko si byo. Bavuga ko ingabo z’u Burundi ari zo ntambamyi ariko si byo kuko na mbere y’uko asinywa babanje kurasa bashaka gufata Uvira, ariko ntibyakunze, n’ubu uwo mugambi urahari imirwano irakomeje, bashaka gufata Uvira mbere ya tariki 25/12/2025.”
Uyu mutegetsi ashinja u Rwanda kuba ari rwo rwarashe muri Cibitoki mu Burundi, ibisasu ngo byakomerekeje abantu babiri.
Yunzemo ko Abarundi bose biteguye kurinda igihugu cyabo no kubahiriza amasezerano bafitanye n’ibindi bihugu kandi ko AFC/M23 idafite ubufasha bw’u Rwanda “bitakunda”.
Abajijwe niba u Burundi buzarebera kandi hinjira ayo makamyo y’abasirikare, bashaka gutera Uvira, Minisitiri Bizimana yagize ati “Ikintu cyose kizaza gihungabanya umutekano w’Abarundi, cyangwa gitera abasirikare bacu aho bari, ntituzabihanganira. Twebwe twabivuze nta ntambara dushaka, dushaka kubana n’abaturanyi neza, ariko uzatuvogera tuzamwivuna nta gisibya.”
Ku bisasu byarashwe i Burundi, bivugwa ko byaturutse muri Congo birashwe na AFC/M23 yashinjaga u Burundi kuyirasaho ikoresheje ubutaka bwayo, bukarasa mu bice AFC/M23 igenzura muri Kamanyola.
Inyeshyamba za AFC/M23 zikomeje kotsa igitutu ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza Congo, imirwano ikaba yegera umujyi wa Uvira.












































































































































































