Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Ubwonko Ntibwumva Iyo Umuntu ari Kuribwa n’Umutwe

Umutwe utera ibibazo bitandukanye mu mubiri ukaba ikimenyetso cy'uko utameze neza

Kuribwa umutwe ni ikibazo gikunze kubaho ku bantu benshi, haba ku bakuru cyangwa ku bato. Hari igihe umuntu abyuka akumva umutwe umuremereye cyangwa ukamurya cyane, bikamutera gushaka imiti igabanya uburibwe. Ni na yo mpamvu imiti igabanya ububabare bwo mu mutwe ari imwe mu igurwa cyane muri farumasi. Ariko benshi ntibamenya neza impamvu nyamukuru itera iki kibazo.

Igitangaje ni uko ubwonko ubwabwo butumva ububabare. Nubwo ari bwo buyobora ibice byinshi by’umubiri, ntibufite ubushobozi bwo kumva uburibwe. Ibi bigatuma abantu benshi batekereza ko ubwonko ari bwo bubabara igihe umutwe urwaye, nyamara si byo.

Uburibwe bw’umutwe buturuka ku bindi bice bikikije ubwonko, birimo imitsi, imyakura n’uturemangingo dutandukanye dufasha mu mikorere y’umutwe. Iyo kimwe muri ibyo bice kigize ikibazo, cyohereza ubutumwa ku gice cya nervous system gishinzwe gutwara amakuru mu mubiri, na cyo kikabugeza ku bwonko. Ubwonko bugahita bubimenyesha umuntu, akumva umutwe umubabaje.

Mu by’ukuri, kuribwa umutwe ni nk’ubutumwa umubiri uba utanga, bugaragaza ko hari ikintu kitari kugenda neza mu mikorere yawo. Abaganga bavuga ko kurwara umutwe bishobora kugabanywa mu byiciro bibiri.

Hari umutwe witwa primary headache, ari bwo buribwe buturuka ku mihindagurikire y’imitsi, imikaya cyangwa ibindi bice byo mu mutwe, budatewe n’indwara runaka. Hari kandi secondary headache, bwo bukaba buturuka ku ndwara cyangwa ku kindi kibazo runaka cyabaye mu mubiri.

Imwe mu mpamvu zikunze gutera umutwe cyane ni umunaniro cyangwa gukomera kw’imitsi yo mu mutwe n’ijosi, ibyo abaganga bita tension headache. Ibi bishobora guterwa nko kumara igihe kinini ureba kuri mudasobwa, gukora cyane utaruhuka, cyangwa kwicara udatekanye igihe kinini.

Hari n’ubundi bwoko bw’umutwe buzwi nka migraine, aho uburibwe bukunze kugaragara ku ruhande rumwe rw’umutwe. Ibi byo bishobora guterwa n’imihindagurikire y’imisemburo yo mu mubiri, ndetse hari n’igihe buba bwaraturutse mu muryango kuko bushobora kuragwa cyangwa kwandura.

Hari n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gutera kuribwa umutwe. Urugero ni nko kugira inyota, inzara, imihindagurikire y’ikirere, urusaku rwinshi cyangwa impumuro zihumura cyane. Hari n’ibiribwa n’ibinyobwa bimwe bishobora gutera bamwe kurwara umutwe, nka chocolat, fromage cyangwa divayi.

Gusa kutabona umwanya uhagije wo kuruhuka ni imwe mu mpamvu zikunze gutera kuribwa umutwe.

Nubwo akenshi kurwara umutwe biterwa n’impamvu zoroheje, hari igihe bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye cy’ubuzima. Urugero nko guturika kw’imitsi yo mu bwonko cyangwa indwara ya mugiga, bishobora gutuma umuntu yumva umutwe umubabaje cyane.

Ni yo mpamvu iyo umuntu arwaye umutwe ukamara igihe kirenga amasaha 24 ugakomeza kwiyongera, cyangwa akabona ibimenyetso nk’ibicyezicyezi mu maso, isereri cyangwa gucika intege, aba agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Na none iyo umuntu yagize impanuka akaza kumva umutwe umutwe umurya nyuma yayo, na byo bisaba kwisuzumisha kugira ngo harebwe niba nta kibazo gikomeye cyabaye.

Icy’ingenzi umuntu agomba kumenya ni uko kuribwa umutwe akenshi ari ikimenyetso cy’uko umubiri ukeneye kwitabwaho. Kunywa amazi ahagije, kuruhuka neza no kwirinda imihangayiko bishobora gufasha kugabanya cyane iki kibazo, rimwe na rimwe bikaba byarushaho kugira akamaro kuruta gufata ibinini buri gihe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities