Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Abafite ubumuga begerewe na bo batinyuka bakibeshaho

Bamwe mu bafite ubumuga bagera ahakorerwa imirimo itandukanye, batangaza ko babasha kwibeshaho na bo, bahawe ubumenyi bw’inyongera hitabwa ku byo buri wese abasha, hashingiwe ku bumuga afite.

Ni icyifuzo bashingira ku kuba abahugurwa muri bo ku kwihangira imirimo, ari na bo bahanganye n’ingaruka za COVID-19 ubu, kuko babona ubwabo ikibabeshaho umunsi ku wundi.

Agira ati “Nk’urubyiruko, natwe ducyeneye kubaka Igihugu, tuba dufite imishinga ariko ubushobozi bukaba bucye. Inzego z’ubuyobozi zikwiye kutwitaho tugafashwa, ndetse no mu miryango yacu tugahabwa agaciro. COVID-19 itaraza najyaga nsanga abandi tukaba twakorana ikiraka, nari ntarahuma cyane, ariko ubu n’ubushobozi bwo kwivuza nta bwo nkibona.”

Akomeza avuga ko n’ubwo afite ubu bumuga, bitamubuza gutekereza kuri ejo heza he n’uko agomba kuhategura.

Ati “Mba ntekereza kuba nakwiteza imbere na njye uko nshoboye, nk’udutungo natworora, ariko nabonye nk’inkunga. Hari imiryango iba ifasha abatishoboye, natwe abafite ubumuga by’umwihariko, ubuyobozi bwakadushakiye abatwitaho, tugafashwa kwibeshaho.”

Uwizeyimana Phoibe, we atuye mu Kagari ka Gahogo, ahagarariye abafite ubumuga bw’ingingo, ubwo kutabona, kutumva no kutavuga; yavuze ku kidindiza iterambere ry’abafite ubumuga by’umwihariko.

Ati “Dufite ubumuga bw’ingingo ariko mu bwonko turi bazima, turatekereza; nta kintu
tutashobora. Gusa ibibazo byugarije abantu bafite ubumuga, ni ibishingiye ku ihohoterwa ryo mu ngo, ihezwa, no kwamburwa uburenganzira muri rusange.”

Asaba kuba bafashwa mu buryo bw’ubumenyi n’ubushobozi, bityo n’ababyeyi bakamenyeraho ko bidakwiye guheza umwana ku burenganzira ubwo ari bwo bwose, bitwaje ko afite ubumuga.

Abafie ubumuga bakenera kwitabwaho mu buryo butandukanye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana_UNICEF, rifatanya na Guverinoma n’indi Miryango itari iya Leta, mu kwita ku bantu bafite ubumuga, by’umwihariko abakiri bato, begerwa bakaganirizwa. Nk’uko bitangazwa n’uhagarariye iri shami mu Rwanda, Said Julianna Lindsey.

Agira ati “Kubaho k’umuntu ni bwo bushobozi, budashobora no guhungabanywa n’ubumuga, kubw’ukwihangana n’ubutwari. Nka UNICEF, tuzi ubushobozi, Abafite ubumuga bifitemo, kandi tuzakomeza kubafasha kugera ku nzozi zabo; cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19.”

Bashyiriweho ingamba zo kubitaho

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ‘kudasiga inyuma Abafite ubumuga muri gahunda zitandukanye, ari ukubahiriza uburenganzira bwa muntu’ bityo ngo bizafasha isi, kugera ku ntego z’iterambere rirambye mu 2030.

Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko arengera Abafite ubumuga, kuva muri Mutarama, 2007, nyumwa y’aho bigaragaye ko bari mu cyiciro cy’abantu badafite kirengera.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, avuga ko Abafite ubumuga mu Rwanda batekerezwaho mu nzego zose, cyane mu bihe ba COVID-19, kuko ingaruka zayo ngo zagiye zibageraho zikubye.

Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Ati “Dufite Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, nk’Urwego rwa Leta rushinzwe
kubakurikirana by’umwihariko. Serivisi z’ubuvuzi Abafite ubumuga babona, ubu Mutuel ishobora kuzibishyurira, usibye ko atari zose; hari izo tugitekereza uburyo twazakorana n’Ikigo kibishinzwe cya RSSB, ariko nk’insimburangingo n’inyunganirangingo, hari Ikigo cya Gatagara kibikora, ku buryo inyunanirangingo na zo serivisi za Mutuel zirazishyura.”

Inkoni ziyoborana ikoranabuhanga

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bamaze gushyikirizwa inkoni, zibayobora mu buryo bw’ikoranabuhanga, ngo zibafashe gukomeza guhangana n’ingaruka za COVID-19. Iryo koranabuhanga rizajya rimufasha kumenya ko bwacyeye, cyangwa ko bwije, bityo na we ashobore kugira aho yiyobora.

Bishimiye inkoni zo kubayobora bahawe

Kanimba Donatille, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona_RUB, abashyikiriza izi nkoni, yabijeje kuzazihabwa bose.

Ati “Abafite ubumuga bwo kutabona batagezweho n’izo nkoni, hagiye gukorwa ibishoboka zikabageraho, kuko ari ko byifuzwa.”

Kuva mu 1992, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga, buri mwaka ku itariki ya 03 Ukuboza. Uyu munsi wizihijwe hazirikanwa Insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere myiza idaheza, nyuma ya COVID-19.”

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga, bikorwa mu Turere twose tw’Igihugu. Abafite ubumuga bo mu Karere ka Muhanga, bashimiwe intambwe bariho mw’iterambere, banasabwa gukomeza kugira uruhare muri gahunda za Leta; by’umwihariko izijyanye no kwirinda icyorezo cya ‘Corona virus’.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities