Lambert Dushimimana uherutse kugenwa ngo ahagararire u Rwanda muri Lithuania yashyikirije Perezida wayo witwa Gitanas Nausėda impapuro zibimwemerera.
Tariki 19, Ugushyingo, 2025 nibwo yabikoze, akaba asanzwe ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri Latvia no mu Buholandi, ari na ho hari icyicaro cya Ambasade.
Umubano w’u Rwanda na Lithuanie nta gihe kirekire uramara kuko watangiye mu mwaka wa 2013 nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire.
Ni imikoranire mu bukungu n’ imigenderanire, abatuye ibi bihugu bakaba bemerewe gusaba viza zituma begenderana.
Ahandi ibi bihugu bifatanya ni mu guhurira ku mishinga y’imiryango mpuzamahanga y’ubukungu no gushora imari kandi byatumye u Rwanda ruba umwe mu bafatanyabikorwa b’umushinga wa ‘Team Europe’ ugamije ubufatanye n’Ubumwe bw’Uburayi (EU).
Muri iyo gahunda harimo Lithuania, ishobora gufasha mu ishoramari, guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda no guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Lithuania iherereye mu Burayi, ikaba ifite Umurwa mukuru witwa Vilnius, igaturwa n’abaturage miliyoni 2.9 batuye ku buso bwa kilometero kare 65.300.












































































































































































