Ikigo cy’igihugu gishinzwe Umutungo Kamere n’amazi(RWB) kiragaragaza uko imirimo izajya ikorerrwa mu kiyaga cya Kivu izaba iteye bigendanye n’Igishushanyombonera gishya.
Nk’uko Igishushanyombonera cy’iki kiyaga kibiteganya imirimo izajya ikorerwa mo ni Uburobyi rusange, ubucukuzi bwa gazi, ubukerarugendo n’imyidagaduro, ubworozi bw’amafi n’ubwikorezi bwo mu mazi.
Rwanda water Board (RWB)igarragaza ko uburobyo ari cyo gikorwa kizaba cyihariye umwanya munini kuko buzaba ari 53% bugakurikirwa n’ubucukuzi bwa gazi buzaba ari 31%, ibikorwa birimo ubukerarugendo n’imyidagaduro ni 8% n’aho korora amafi bigatwara 7%.
Umuyobozi wa RWB ,Nyirishema Richard avuga ko kubera abantu benshi bakeneye gukora imirimo itandukanye kandi bashaka kuyikorera mu mazi ariyo mpamvu bizajya bisaba ko babanza bakaka uruhushya
Aha Nyirishema Richard agira ati“Hari ubwo usanga nk’umuntu usanzwe afite ubucuruzi bwo gukora ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro yo mu mazi, afite Hoteli ariko akaba akeneye no kugira uburenganzira bwo gukorera mu mazi, hakaba hari n’abandi bashaka gukora wenda nk’imirimo y’ubworozi bw’amafi ugasanga abo bantu ni benshi kandi bose bakeneye aho bakorera.”
Akomeza vuga ko usibya gutanga uruhushya bagomba no kwereka ugiye gukora igikorwa runaka aho cyagenewe ari byo yise kubarangira.
Akomeza agira ati” Tugomba rero kubarangira tukavuga tuti ibyo bikorwa bijyanye n’ubworozi bw’amafi biberanye na hariya, ibijyanye n’imyidagaduro n’ubukerarugendo na byo biberanye na hariya tukabereka aho buri gikorwa cyagenewe.”
Uyu muyobozi avuga ko iyo bagiye kugena aho igikorwa kigomba gukorerwa bifashisha igishushanyombera cy’ikiyaga ariko bakanifashiasha ibindi nk’iby’ubutaka n’ibindi.
Kivu, Burera, Ruhondo, Mugesera na Muhazi nibyo biyaga byonyine bimaze gukorerwa Ibishushanyombonera mu biyaga 40 igihugu cy’u Rwanda gitunze.
