Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Umubyeyi asabwa kwisuzumisha no kwipimisha akimara kumenya ko atwite

Minisiteri y’ubuzima irasaba ababyeyi kujya bitabira kwipimisha no kwisuzumisha mu gihe batwite kandi bakazirkana kubyarira kwa muganga, kuko kuko ari bimwe mu bifasha kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi mu gihe bapfa babyara.

Zimwe mu mpamvu zituma ababyeyi bapfa babyara harimo kuva cyane kandi hari n’igihe uwo mubyeyi na we aba adafite amaraso ahagije, akaba ari na ho haturuka kwisanga mu mirire mibi ku bana.   

Ibi byagarutswe ku wa 14 Ugushyingo 2022, mu karere ka Rubavu, ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku mubyeyi utwite.

Bazubafite Aloysie na Tuyisenge ni abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Cyanzarwe muri aka karere. Bavuga ko bahuguwe bihagije ku bijyanye no kwita ku babyeyi, kuko iyo umubyeyi afashwe n’inda bihutira kumujyana ku kigo nderabuzima, agakurikiranwa uko bikwiriye.

Bombi imvugo bahuriraho ni imwe. “Iyo tubonye umubyeyi utwite, turamukurikirana, kugira ngo abyarire kwa muganga; ariko hari ubwo usanga hari ababyuka bigira muri Congo tukababona dutinze.  Aho usanga biterwa n’ubujiji bwo kutamenya akamaro ko kubyarira kwa muganga. Dukomeza kubigisha ariko kubera kutagira umwanya baba bagiye gushakisha usanga n’abana babo bisanga mu mirire mibi. Amarere hano ntarakomera ku buryo umwana bashobora kumuhereza ibyo kurya bya buri munsi.”

Bakomeza bavuga ko iyo rero udakurikoranye umwana akiri mu nda ngo ubungabunge na nyina birumvikana ni hahandi umwana azagera igihe cyo kurya ntunamenye ko yariye, ugasanga wamuhariye nyina.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yashimangiye ko mu rwego rwo kugabanya igwingira mu bana ryari kuri 40% mu 2020, bagiye kurushaho kwegera abagabo mu rwego rwo gufatanya n’abagore babo, aho kubatererana.

Ati “Tugiye kurushaho kuzana uruhare rw’abagabo mu mirerere y’umwana, twarebaga igwingira mu mirire mibi, gusa ariko twaje gusanga hazamo no kuba umuryango ufite amakimbirane…”

Dr Uwariraye Parfait Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko iyi minisiteri ikora ibishoboka byose ngo imibereho y’abana igende neza, aho bahabwa ibinini by’inzoka, inkingo zitandukanye zihabwa abana kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo hongerwe ababyaza ku bigo nderabuzima.

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr Theopista John Kabuteni ashima Leta y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima, ku buryo badahwema gushyira imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, avuga ko bazafatanya mu kurebera hamwe niba nta mubyeyi n’umwana usigara atitaweho uko bikwiye.

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihugu hose cyatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, ku wa 14 Ugushyingo, aho kizageza 18 Ugushyingo 2022. Ababyeyi batwite bazakangurirwa kwisuzumisha hakiri kare, kugana muganga igihe bagize ikibazo no kurya indyo yuzuye.

Hazatangwa serivise zinyuranye harimo gukingira imbasa ku bana, gutanga ikinini cya vitamin A, ikinini cy’inzoka, gusuzuma imirire y’abana hanatangwa ifu ya Ongera , ndetse hazanatangwe serivise zo kuboneza urubyaro ku babyifuza.

Ibipimo by’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana byo mu mwaka wa 2020 bigaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ryari kuri 33%, abafite ibiro bidahagije bari 8%, ababyarira kwa muganga bari kuri 93%, gukingiza abana inkingo zose z’ibanze byari kuri 96%.

Imibare yo mu 2020, igaragaza ko mu Rwanda, abagore bapfa babyara bari 203 ku bagore ibihumbi 100, naho abana bapfa bavuka banganaga na 19 ku bana 1000.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.